skol
fortebet

Keza wiyambitse ubusa akitera ibindera ry’igihugu yagaye uwabwiye Super Sexy ko hari umuriro utazima umutegereje

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli ubifatanya no gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo, Niyigena Solange [Keza] yibasiye bikomeye umukobwa wabwiye Super Sexy ko ategerejwe n’umuriro utazima ashingiye kubyo yikora n’ibyo yerekana anyuza ku mbuga nkoranyambaga.
Niyigenda azwi ndetse anibukwa na benshi mu barebye amashusho y’indirimbo za Dream Boys, aherutse kunengwa na Perezida wa Komosiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bwana Edouard Bamporiki.Ni nyuma y’uko uyu mukobwa yifotoje yambaye ubusa akikinga ibindera ry’igihugu ku bibero (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli ubifatanya no gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo, Niyigena Solange [Keza] yibasiye bikomeye umukobwa wabwiye Super Sexy ko ategerejwe n’umuriro utazima ashingiye kubyo yikora n’ibyo yerekana anyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Niyigenda azwi ndetse anibukwa na benshi mu barebye amashusho y’indirimbo za Dream Boys, aherutse kunengwa na Perezida wa Komosiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bwana Edouard Bamporiki.Ni nyuma y’uko uyu mukobwa yifotoje yambaye ubusa akikinga ibindera ry’igihugu ku bibero yambaye akenda k’imbere igice konyine, amabere ari igasozi yahishe imoko gusa.

Nana Super Sexy we ni umunyarwandakazi ubu mu gihugu cya Uganda, ukunze kugarukwaho cyane bitewe n’amafoto ndetse n’amashusho akunze gushyira hanze atadakunze kuvugwaho rumwe na benshi nubwo akunze kwandika avuga ko ari uburenganzira bwe.

Nana yibera muri Uganda ariko n’umunyarwandakazi

Umwe mu bihumbi 135 bikurikirana Super Sexy witwa Uwashema Betty yamwandikiye ubutumwa abanyujije kuri instagram amubwira ko ibyo yikora byose n’ubuzima bwose yishyizemo hari iherezo ryabo kandi ko bizarangira agiye mu muririmo utazima nk’uko Bibiliya ibivuga.

Betty yabaye nk’utega iminsi Super Sexy amubwira ko hari iherezo ry’ubuzima abayemo, ati “Ishimishe uyu munsi ariko umenyeko hari Jienom uzababariramo ubuzima bw’iteka ryose. Imana usuzuguza uyu munsi ukayitesha agaciro mu Isi, izakagutesha usabe imbabazi bitagishobotse.”

Nyuma yo kwandika aya magambo,Keza utaravuzweho rumwe mu mpera z’umwaka wa 2017 bitewe n’uburyo yiyambitse ubusa akitera ibindera ry’igihugu akamaganywa na benshi yibasiye uyu mukobwa witwa Betty wateze iminsi Super Sexy amubwira ko atari we ujyena iherezo ry’umuntu.

Betty yibasiye Super Sexy

Mu magambo yuzuye ibitutsi tutari bunyuze muri iyi nkuru,Keza yabwiye uyu mukobwa/umugore ko atari byiza kwifuriza umuntu ikibi kandi ko wasanga nawe ubivuga atari intungane.

Yagize ati “ Uzi uyu mukobwa niba ari umukobwa cyangwa umugore amugaye pe birambabaje bikomeye.Nkiyo wifuriza mugenzi wawe ibintu nk’ibi wowe uba uri ntungane bingana iki? ,…Ubu kwifata ugahurutura ibigambo nkibi utanazi n’umuntu, nyamara utarebyye uguca inyuma,ukurogera,ukwiba,uguteranya ,mbese utaye abanzi bawe uba ufite warangiza ukaza hano ukajya kwifuriza umuntu ibintu nk’ibi usize abo bose uba wumva utekereza neza? “

Mwa bantu mwe ko mu ngo zacu tuba twikoreye ibibazo byinshi wabuze ay’inzu se bari kugusohora? ,wabuze ajyana umwana ku ishuri,wabuze ayo kurya.Twabanje tukamenya ibyacu tugahangana n’ibibazo dufite mu ngo zacu byakemuka tukazabona guhangana,…..”


Keza wagawe na Bamporiki

Keza kandi yafashe umwanya yihanganisha Super Sex amubwira ko Imana ariyo igena iherezo ry’umuntu, ati :”Ihangane rata mukuru wanjye Super Sexy humura akanwa k’umwana w’umuntu siko karema si nako kagena ibizakubaho, njyewe ndakuzi nzi n’ibyiza byawe abandi nibashaka bazarorere. Kandi n’Imana irakuzi kuturusha niyo izi ibizaba ni nayo izi niba aho hantu habaho koko ndabona,….”

Super Sex uhora mu bihe byo kwinezeza akunze kwerekana we yavuze ko atababajwe nibyo yabwiye na Betty asaba Keza gutuza amubwira ko iyo avugwa aribwo yinjiza agatubutse, ati “Chch mbabarira ubyihanganire kuko isi dutuyemo niko iteye, mubabarire kuko nawe ubwe siwe....icyiza nuko Imana izi abantu bayo yiremeye ikaba inazi uburyo ibagenzuramo.. Bareke bavuge twinjiza amafaranga,..”

Miss Vanessa aherutse guhura na Super Sexy


Charly na Nina ubwo bari Uganda bahuye na Super Sexy

Ibitekerezo

  • Ariko ubundi mutabeshye aba bakobwa bikora ibi bintu ni abanyarwanda for sure?????Gewe munsobanurire kuko simbyumva uburyo abantu nk’aba badahagurukirwa kwirirwa basebya igihugu biyambika ubusa gusa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa