skol
fortebet

Khalfan banza uve kwa nyoko uze dukore umuziki –Am G The Black

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Am G The Black yasabye Khalfan ko atakoshwa na Miliyoni yahawe na PGGSS 8 ahubwo ko yabanza akava iwabo akaza bagakora umuziki.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo umuraperi Am G The Black yashyize hanze indirimbo ayita Mayor aho yavugaga ko atiwe kizigenza wa Hip Hop nyarwanda gusa nyuma yo gutangaza ibi bamwe mu baraperi bagenzi bamwamaganiye kure bavuga ko izina yihaye ritamukwiye ndetse bemeza ko atigeze arivunikira.

Mu kiganiro Isango yigeze kugirana na Khalfan yavuze ko ubushobozi bwa Am G The Black buri hasi ye kuko ngo amurusha kuririmba ndetse afite ibikorwa byinshi.

Mu kiganiro Isango nanone yagiranye na Am G The Black yatunguwe no kumva ko Khalfan amurusha ubushobozi mu miririmbire aho Am G yavuze ko ku giti cye nka ‘Mayor’ azabanza kwiga kuriki kibazo cy’uyu muhanzi we yafashwe nk’ugifasha abahanzi ku rubyiniro.

Yakomeje avuga ko Khalfan ari umuraperi mwiza ku kigero cye ndetse ko yatangiye kuririmba we yaramaze kujya muri PGGSS aho ahamya ko adashobora gukora ihangana n’uyu muraperi mushya avuga ko atamurenganya gusa ngo niba yifuza kumenya ibigwi bye yazabanza akamumenya ndetse akamenya n’ibihembo yatwaye birimo icyo yakuri kuri radio isango.

Yongeyeho ko adashobora kwigereranya n’uriya muraperi ukizamuka kuko ngo ntabwo yamurenganya aracyaba kwa nyina aho yaboneyeho umwanya wo kumusaba ko yagira icyo bavugana aruko yamaze kuva iwabo.

Yagize ati” Ubuse nkuwo mu type wamvuze aba kwa nyina aracya ‘beckinga’ nkaho ubundi yambajije ati bite tubigenze gute ,dufatanye ntabwo ubushobozi bwanjye bumpagije ntamuntu wigira ,ariko niba aje kunsebya ashaka gutondagirira ku zina nubatse ntabwo byamworohera ,va kwa nyoko uze dukore umuziki wutunge ,ubeho miliyoni ntigushuka.”

Khalfan yasubije Am G The Black ko ubutumwa bwe azabumugenera kuko atarajwe ishinga no kumusebereza mu ku mugaragaro nkuko yabikoze ndetse abwira umunyamakuru ko yareka amagambo n’umugabo ukora firigo kuko ngo imyaka afite nimwemerera kuvuga ariya magambo kandi niba afite ibigwi yakabaye agaragara kuri televiziyo zikomeye nka MTV base ndetse yaranatwaye ibindi bihembo bikomeye uretse kuvuga amagambo gusa.

Khalfan na Am G The Black bose baririmba injyana ya Hip Hop aho umwe kuri ubu yiremamo ikizero cyo kuba ariwe uhagarariye Hip Hop nyarwanda mu gihe umwe abwirwa ko indirimbo ze zihoramo amatiku undi nawe akamusubiza ko ari umwana wejo adakwiye kwisumbukuruza ku bantu bamubanjirije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa