skol
fortebet

Khalfan yagize icyo abwira Mr Kagame wamututse nk’abashumba

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Khalfan yasabye Mr Kagame ko yakwiga ikinyabupfura mbere yo kumutoza kwandika.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Umuraperi Am G The Black avuga ariwe Mayor wa Hip Hop nyarwanda nyuma umuhanzi Khalfan yunzemo ko iryo zina atarikwiye kuko nta bikorwa ribimwitwa yari yageraho.

Am G The Black yatunguwe no kumva ko Khalfan amurusha ubushobozi mu miririmbire aho Am G yavuze ko ku giti cye nka ‘Mayor’ azabanza kwiga kuriki kibazo cy’uyu muhanzi we yafashe nk’ugifasha abahanzi ku rubyiniro kandi we icyo kigero atarigeze akigeramo ndetse agahamya ko yitabiriye PGGSS uyu Khalfan atarinjira muri muzika.

Yakomeje avuga ko Khalfan ari umuraperi mwiza ku kigero cye ndetse ko yatangiye kuririmba we yaramaze kujya muri PGGSS aho ahamya ko adashobora gukora ihangana n’uyu muraperi mushya gusa ngo niyamurenganya niba yifuza kumenya ibigwi bye yazabanza akamumenya ndetse akamenya n’ibihembo yatwaye birimo icyo yakuye kuri radio isango star nk’umuraperi mwiza mushya ukizamuka yahawe na Salax Awards.

Yongeyeho ko adashobora kwigereranya na Khalfan ukizamuka kuko ngo ntabwo yamurenganya aracyaba kwa nyina aho yaboneyeho umwanya wo kumusaba ko yagira icyo bavugana aruko yamaze kuva iwabo kwa nyina.

Yagize ati” Ubuse nkuwo mu type wamvuze aba kwa nyina aracya ‘beckinga’ nkaho ubundi yambajije ati bite tubigenze gute ,dufatanye ntago ubushobozi bwanjye bumpagije nta muntu wigira ,ariko niba aje kunsebya ashaka gutondagirira ku zina nubatse ntabwo byamworohera ,va kwa nyoko uze dukore umuziki wutunge ,ubeho miliyoni ntigushuka.”

Khalfan yasubije Am G The Black ko ubutumwa bwe azabumugenera kuko atarajwe ishinga no kumusebereza mu ku mugaragaro nkuko yabikoze ndetse abwira umunyamakuru ko yareka amagambo n’umugabo ukora firigo kuko ngo imyaka afite ntimwemerera kuvuga ariya magambo kandi niba afite ibigwi yakabaye agaragara kuri televiziyo zikomeye nka MTV Base ndetse yaranatwaye ibindi bihembo bikomeye uretse kuvuga amagambo gusa.

Kuri iki cyumweru kandi izi ntonganya zajemo umuhanzi Mr Kagame anenga bikomeye umuraperi Khalfan amubwira ko akiri umwana muto ndetse amushimira ko icyo azi ari ukugendera mu nanga [BEAT] gusa ngo icyo atazi n’ukwandika indirimbo.

Yagize ati “ Khalifan ni igiki uzamubwire ato umunzi yamenye kwandika neza uzabone kwiyita umuntu wa Danger ese umuntu guhera ku ndirimbo ye ya mbere zihora zigarukamo amagambo amwe arimo umucyo., urumuri ,afite amagambo 3 ahora agaruka mu ndirimbo ,ntandirimbo nimwe ye iba isobanutse nukuvugango ni ugupfa kwandika ,cyakora kazi kujyendera mu inanga gusa ntamwana usya aravoma [arenzaho n’igitutsi] .”

Nyuma yo kumva ibi bintu UMURYANGO twaganiriye na Khalfan atubwira uko yakiriye ubutumwa yagejejweho na mugenzi we Mr Kagame maze adusubiza ko ntacyo yabivugaho gusa ko akwiye kwiga ikinyabupfura n’indangagaciro zacyo mbere yuko azamutoza kwandika neza indirimbo.

Yagize ati” Azabanze yige ikinyabupura n’indangagaciro mbere yuko anyigisha kumenya kwandika [..] Ndabyemera njye ndacyiga ninayo mpamvu nsinda kandi ukandagira agahungu ntahonyora.”

Yasoje avuga ko ntacyo yarenza kubyo yavuze gusa ko amwifuriza iterambere mu muziki we.

Abahanzi bakora injyana ya Hip Hop abenshi bakunze kurwanira izina rya kizigenza w’iyi njyana aho buri umwe aba yifuza kuba umwami wayo gusa bagenzi be bakamwamaganira kure bavuga ko adashoboye ,ibi byagiye biba cyane no muri Leta zunzu Ubumwe z’Amerika aho abaraperi barimo Jay-Z ,P.Diddy ,2 Pac bagiye bashyamirana buri umwe yumva ko ariwe nyiri njyana hakabura gica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa