skol
fortebet

Khalifan yatangaje ko adashobora guha akazi Bull Dogg na Danny Nanone

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Khalifan yatangaje ko adashobora guha akazi umuraperi Bull Dogg ndetse na Danny Nanone kuko yaba abasuzuguye kandi aribo bamugize uwo uwariwe ubu.

Sponsored Ad

Khalifan ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora injyana ya Hip Hip wamenyekanye bwa mbere mu ruhando rwa muzika ubwo yafashaga abahanzi batandukanye barimo Bull Dogg, Danny Nanone mu bitaramo bya PGGSS.

Mu gihe habura igihe gito ngo irushanwa rya PGGSS ritangire Khalifan yabajijwe umuhanzi ashobora kuzifashisha kugira ngo akore neza ibitaramo bya Live Music asubiza ko azashaka umuhanzi ukizamuka mu rwego rwo kugirango nawe amenyekane abajijwe niba atafashwa abahanzi barimo Bull Dogg ndetse na Danny Nanone yafashije asubiza ko atabikora kandi yaba abasuzuguye.

Yagize ati “Niyo naba mbahemba ayo baduha yose muri PGGSS sinakora iryo kosa, naba mbasuzuguye kandi aribo bamfashije kuzamuka yewe niyo bo bampamagara bansaba ko bamfasha ntabwo nabyemera….Ahubwo nzashaka undi mwana utaramenyekana azamfashe nawe abonereho kuzamuka.”

Khalfan yavuze ko akimara kumenya ko yinjiye mu irushanwa yahamagaye Bull Dogg akamwihanganisha kuko we atari yagize amahirwe yo kurijyamo ndetse ko yashimishijwe n’amagambo Danny Nanone yamubwiye amumenyesha ko yishimiye intambwe yateye yinjira muri iri rushanwa. Akanamusaba kuzitwara neza, ibintu ngo byamushimishije ibi ngo bizatuma asusurutsa abafana bagashesha urumeza kubera injyana ye ya Rap iteye agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa