Khloé Kardashian yahishuye igihe azibarukira umwana wa Tristan Thompson

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 27 February 2018 Yasuwe: 684

Umunyamideli ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariwe Khloé Kardashian ubusanzwe ufitanye isano na Kim Kardashian , yashyize hanze amafoto agaragaza inda y’ imvutsi mu gihe habura ukwezi kumwe ngo yibaruke .

Nk’ uko tubikesha ikinyamakuru Dailymail mu nkuru yacyo ivuga ko umunyamideli Khloé Kardashian yashyize hanze amafoto aherekejwe n’ amashusho ahamya neza ko habura igihe gito Khloé akibaruka umwana we na Tristan Thompson umukinnyi ukomeye mu mukino w’ amaboko(Basketball) muri leta zunze ubumwe za Amerika bamaranye igihe kingana n’ umwaka n’ igice .

Ibi byaje kuba impamo ubwo yashyiraga amashusho ku rukuta rwe rwa snapchat ahamya ko yishimye cyane kandi atewe ishema nuko habura ukwezi kumwe ngo yibaruke umwana.

Khloé Kardashian amaze kubyara inshuro 3 ndetse akaba akomoka mu muryango uzwi cyane w’aba Kardashian aho avukana na, Kylie Jenner, Kourtney Kardashian, Kim Kardashian, umuryango wose ukaba uhuriye ku izina ry’umuryango “Kardashian” , abasore yakundanye nabo harimo James Harden , Lamar Odom bose yatandukanye nabo ubu akaba ari mu buryohe bw’urukundo na Tristan Thompson.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble lil bow

    Khloé Kardashian amaze kubyara inshuro 3?

    28 February

Inzindi nkuru

Mc Tino yababajwe n’urupfu rw’umufana we witabye Imana azize urupfu...

Mc Tino yababajwe n’urupfu rutunguranye rw’umufana we witwa Babou witabye...
18 September 2018 Yasuwe: 289 0

Mushiki wa Diamond yatangaje icyo agiye gukora nyuma yuko umunyarwandakazi...

Mushiki wa Diamond Platnumz uzwi nka Esma yatangaje ko kuba yaba mu rukundo...
18 September 2018 Yasuwe: 2700 0

ShaddyBoo yagize icyo abwira Wema Sepetu wakundanye na Diamond

ShaddyBoo yavuze ko akunda Wema Sepetu cyane kubera ko ari umukobwa...
18 September 2018 Yasuwe: 2856 0

RDB yateye utwatsi Senderi uyishinja gukoresha ibihangano bye mu nyungu...

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere [ RDB ] cyatangaje ko kitigeze...
18 September 2018 Yasuwe: 297 0

Bimwe mu byamamare nyarwanda byagaragarije urukundo abana batishoboye...

Bimwe mu byamamare nyarwanda birimo abanyamakuru ,abahanzi ndetse...
18 September 2018 Yasuwe: 1383 0

Reba abakobwa 5 bakomeje kwigarurira imitima y’abanyarwanda batari bake...

Muri iki gihe bimaze kugaragara ko ubwiza bw’umukobwa tari isura gusa,...
17 September 2018 Yasuwe: 6212 1