skol
fortebet

Kid Gaju yongeye ashimangira mu buryo bweruye ubuhemu yakorewe n’umuhanzi mugenzi we Safi Madiba

Yanditswe: Friday 28, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Kid Gaju avuga ko nta mbabazi ashobora gusaba Safi Madiba nk’uko yabyifuje kuko nta kosa yamukoreye, yongeye gushimangira ko uyu muhanzi ari umuhemu kuko yamwambuye akitwaza ko ashaka kumwubakiraho izina.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize ni bwo humvikanye intamabara y’amagambo hagati y’abahanzi babiri bari basanzwe ari inshuti, Kid Gaju na Safi Madiba.

Kid Gaju yavuze ko yafashije ibintu byinshi Safi ubwo yari akiva muri Urban Boys, amuhuza n’abantu ndetse amuguriza n’amafaranga ariko undi aramuhemukira, Safi yaje kuvuga ko ibintu byose Gaju yavuze byari ibinyoma ahubwo ko ari ibikoresho aba yafashe bimukoresha no gushaka kumwubakiraho izina.

Gaju aganira na Isimbi yavuze ko ibyo yavuze byose ari ukuri ahubwo ko Safi aba yiyambika isura adafite.

Yagize ati”ahubwo Safi afite ikibazo gikomeye, ibikoresho se bihe? Njye mvuga ibintu uko mbibona ubwo niba yumva hari ibikoresho mba nafashe azaze na we abimbwire.”

Yakomeje avuga ko ibyo yavuze byose ari byo ko adashobora kubeshyera Safi kuko n’abantu bose bamuzi.

Yagize ati”Ntabwo nshobora kubeshyera Safi, uriya mugabo abantu bose baramuzi nanjye baranzi kandi n’ubeshya muri twe baramuzi, ndizera ko andusha, nanjye nshobora kubeshya ariko nzi ko andusha ikinyoma, ariko ibyo navuze byo si ibinyoma.”

Yakomeje agira ati”narayamurekeye kuko nta n’ubwo afite menshi, numvishe avuga ngo ntabwo nyamurusha, nyine niba ntayamurusha kuki yemera ko bigera hano hose, ni we ugomba kubidusobanurira, kuki yemerera ko abantu batari ku rwego rumwe bamuvugaho, ni we ugomba gukemura ibibazo bye.”

Yakomeje avuga ko Safi nta ndirimbo afite ngo izo yaririmbye nyine z’iri ku rwego rwe, zigaragaza urwego ariho.

Ngo ibyo aririmba ni ibyo abamo nka ‘Kontwari’, kandi kuba yararirimbye ‘Mambata’ ngo ni bwo buzima bwe, ngo ni indirimbo nziza ku rwego rwe.

Kid Gaju Kandi yibukije Safi ko adashobora kumwubakiraho izina kuko atarimurusha, ndetse ngo ibyo kumusaba imbabazi abyibagirwe kuko nta kosa yamukoreye, ahubwo ngo nafate umwanya ajye muri studio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa