skol
fortebet

Kidum ari mu bitaro ashobora no gupfa

Yanditswe: Tuesday 27, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Kidum yatangaje ko ubuzima bwe buri mu kaga kubera abanzi be bamuroze.
Umuririmbyi Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidum Kibido umuhanzi ukomoka i Burundi magingo aya yahawe igitanda mu bitaro bikuru mu Mujyi wa Bujumbura kubera uburwayi butunguranye nubwo atasobanuye neza aho arwariye ndetse n’uburwayi abaganga bamusanzemo.
Mu magambo atandukanye yanditse kuri Facebook yavuze ko ari mu kaga, ndakeka ko yaba nararozwe n’ abanzi be bashatse kumwivugana Imana igakinga akaboko.
Yagize ati (...)

Yagize ati “Nagerageje gusubira i Nairobi ariko ntabwo byanyoroheye kuko ndacyafite imbaraga nke. Nasubiye kuri bya bitaro, ubu nashyizwe mu bitaro muri Bujumbura.”

Yongeye ho ko aramutse atabarutse abahanzi be batazigera batsinda ndetse ko ba Kidum ibihumbi bazaza bakomeze urugendo yatangiye.

Ati “Ndinzwe n’amaraso ya Yesu….banzi banjye! Ntabwo muzigera mutsinda. Nubwo napfa, hari ba Kidum ibihumbi bazaza bakomeze urugendo natangiye.”

Kidum ni umwe mu bahanzi bafite amateka mu karere ka Afurika y’ iburasirazuba kubera indirimbo ze yakoranye n’ abahanzi batandukanye barimo u Rwanda , Uganda ndetse na Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa