skol
fortebet

Kidum yavuze uburyo ashobora gukubita umuntu bakagira ngo yagonzwe n’imodoka

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

skol

Kidum yahishuye ko nubwo akora umuziki afite undi mwihariko mu mukino wo guterana ibipfunsi ngo ku buryo yagukubita abantu bakagirango wagonzwe n’imodoka.

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Umurundi Jean-Pierre Nimbona ukunzwe cyane mu Karere k’ Afurika y’ Iburasirazuba kuri uyu wa Kane yari I Kigali mu nama ya Transform Africa 2019 yavuze ko umuziki awumazemo imyaka 30 aho kuri ubu amaze gukora indirimbo zirenga 100.

Ubwo yaganiraga na Afrimax Tv yavuze ko umuziki atawukora gusa ngo kuko ikirenze kuri ibyo ni umukinnyi w’amatera makofe [Boxer] ngo uyu mukino awufitemo umukandara w’umukara. Yongeye guhishura ko kubera uyu mukino igihe cyose bimusaba guhora aseka ngo kuko arakaye ashobora kugukubita abantu bakagirango wagonzwe n’imodoka.

Yagize ati “Ndi umuboxer njyewe nagukubita abantu bakibaza ko wagonze n’ imodoka. Mfite centure noire muri karate. Ikindi cya kabiri nkina umupira w’ amaguru, icya 3 nterura ibyuma. Njyewe naguterura kurya baterura umugati. Sinshavura mpora twenza n’ abantu kuko ndamutse nshavuye ngafata ngaha(mu ijosi) kameza bugali c’ est fini”

Yongeye kuvuga ko kuri ubu afite abana 70 ndetse ngo ntamuntu umurusha urubyaro rwinshi mu karere k’ Afurika y’ibiyaga bigari.

Ati “Njyewe banyita Baba yao(umubyeyi wabo), nta muhanzi ufite abana benshi kundusha. Mfite abana 70 na Papa Wemba yaremeye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa