Kigali :Abacuruza amakariso yongera ibibuno by’ abakobwa bararira ayo kwarika

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 2 March 2018 Yasuwe: 3329

Bamwe mu bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali bemeza ko hari bibatera kwishimira no kugura imyenda y’imbere ibahindurira ubwiza, nyuma yo kubona ko hari abo ahindurira ikimero bigatuma barangarirwa n’abasore cyangwa abagabo kuri ubu basanze ibyo bakora bitakigezweho.

Mu myaka 2 ishize nibwo mu Rwanda abakobwa benshi bari baharaye kugura amakariso yongera ingano yabo y’ ikibuno kugirango bagaragare neza mu maso y’ abasore , ibi byagiye bihira benshi abandi bibagwa nabi kuko hari abakubitwaga n’ abakunzi babo kubera kwambara iyi myenda yongera ikibuno kandi nacyo bagira ubusanzwe.

Bamwe mubo twaganiriye mu myaka 2 ishize bagiye batubwirae bimwe mu byatumaga bagura iyi mwambaro harimo nko kuba ituma bagaragaza ko bateye neza , Kutishimira uko baremwe ,ndetse n’ ibindi bitandukanye ,gusa uyu mwaka byaje guhindura isura kuko abayambaraga bose baje kumenya ko bishuka ndetse ko byabagiraho ingaruka mbi.

Uyu mwaka byamaze guhindura ishusho kuko bamwe mu bacuruza iyi myenda mu mujyi wa Kigali barahamya ko bahuye n’ igihombo gikomeye kubera ko itakigurwa nkuko byahozeho nka mbere .

Umucuruzi witwa Umutoni Viviane yabwiye Igihe ati “Mu myaka ine ishize umuntu yashoboraga gutungwa n’aya makariso gusa kuko abakobwa benshi bari bakiyaharaye ariko ubu uko imyaka igenda ishira ubona barayahararutswe cyane, ku buryo nta muntu wavuga ko ariyo agicuruza yonyine kuko hari n’ubwo mara n’amezi abiri nta mukobwa uyimbajije.

Benshi mu bacuruzi bakomeje bavuga ko aya makariso atagiharawe nka mbere kuko ubu wamara n’ amezi 5 nta n’uyikubajije n’ igiciro cyayo .bivugwa ko nta bakiriya bakibona .

Aya makariso kandi yaje kunengwa n’ abasore kubera ko ahindura imiterere y’ umukobwa bigatuma wamukunda kandi haribyo yambariyemo imbere .

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Souke ndetse na Siriki bakunzwe kubera urwenya rwabo bagiye kuza mu...

Abanyarwenya 2 aribo Siriki na Souke bagiye gutaramira abanyarwanda mu...
17 July 2018 Yasuwe: 343 0

Davido yerekanye umukobwa yiteguye kubana nawe ubuzina bwe bwose[AMAFOTO]

Davido abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto ya Chioma iherekejwe...
17 July 2018 Yasuwe: 806 0

Buravan yeretswe urukundo n’abanyarwandakazi batuye i Bruxelles...

Buravan yeretswe ko akunzwe n’abanyarwandakazi batuye I Bruxelle mu gitaramo...
16 July 2018 Yasuwe: 816 0

Faith wakundanye na Davido yashyize hanze amafoto agaragaza imiterere y’...

Faith Nketsi wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Davido bakaza gutandukana kubera...
16 July 2018 Yasuwe: 2507 0

Mico The Best yatangaje ikintu agiye gukora nyuma yo gutaha amara masa muri...

Mico The Best yavuze ko bimwe mu bimenyetso abifite ndetse ko agikomeje...
16 July 2018 Yasuwe: 958 0

Bad Rama yagize icyo avuga ku makuru yamuvuzweho ko aryamana na Queen Cha...

Bad Rama yavuze ko yatunguwe no kubyumva ndetse ko byamubabaje aboneraho...
16 July 2018 Yasuwe: 1693 0