skol
fortebet

Kigali: Cya gitaramo kizakorerwamo ubusambanyi aho kizabera n’uburyo bazapangwamo byamenyekanye

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 7 Ugushyingo nibwo ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda hakwirakwijwe ifoto yamamaza ikirori cy’ubusambanyi kiri gutegurwa mu ibanga,none aho kizabera n’uburyo bazapanga abantu bakurikije uko bishyuye nabyo byashyizwe ahagaragara .

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Kigali,abantu bataramenyekana bari gutegura ibirori bizahurirwamo n’abantu bagamije kwimara ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina byiswe “Private Pussy Party”.

Iki kirozi gikomeje kwamamazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,bivugwa ko byari bisanzwe bihuza abakobwa baziranye ariko kuri ubu byabaye rusange nubwo biri gutegurwa mu ibanga rikomeye .

Andi makuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO ngo ni uko iki gitaramo kizabera ahantu mu nyubako y’igorofa ’Etage’,ndetse ko bakurikije uko abantu bazaba bishyuye,ab’ibihumbi 30 ngo bazabashyira ahantu hamwe muri Salon,naho abishyuye ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda bagende babashyira mu byumba hejuru muri etaje.

Mu butumwa bwakirwakijwe ku mbuga nkoranyambaga bwari kumwe n’amatike bwagiraga buti "Pussy Party amatike yasohotse uyishaka ambwire....bizabera muri Etage..mbese aha ni nko muri Salon cyangwa mu ruganiriro abazaba bishyuye 30K....naho iza 50K ni mu bymba no hejuru".

Ibi birori bitazwi inzu nyir’izina kizaberamo,ngo kizahuza abahungu n’abakobwa bashaka kwimara ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina gusa bizakorwa mu bwiru bukomeye kuko Leta y’u Rwanda yanga urunuka uburaya cyangwa ubusambanyi bweruye.

Andi makuru,nk’uko byari byanditse ku matike y’iki kirori muri iki gitondo cyo kuwa 8 Ugushyingo babyutse bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ni uko abantu bemerewe kwitabira iki kirori ari abari hejuru y’imyaka 20 y’amavuko.

Mu nkuru iri buze,tukaba turi bubagezeho icyo Leta y’u Rwanda ivuga ku birori nk’ibi biba bishora bikanashishikariza abanyarwanda ubusambanyi niba ibyemera,Kuko iki ari ikirori kije mu bindi bitandukanye bibera mu Rwanda kigatungura Abanyarwanda batari bake, ndetse bamwe bakaba bagiye bahuriza ko bitari bikwiye na gato mu Rwanda ko habera ikirori gishora abantu mu busambanyi,aho n’abandi bagiye bavuga ko iri ari ishyano rigwiriye urubyiruko rw’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Aba barashaka kwigana ahandi babera amarorerwa nk’aya hitwa "Sex Island".Iyi ni iminsi y’imperuka koko.Iyi si ikeneye impinduka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
    Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Dushake imana mbere yuko uwo munsi uteye ubwoba uza.
    Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake cyane imana,twe guheranwa n’ibyisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.

    ako ababanyamahanga bazatuzanira kazafatishwa amaboko icumi ariko police iryamiye amajanja ntiyabyemera ye

    NI AKUMIRO KOKO, ISI IRARANGIYE. NI BYAMAGANYWE.

    NI AKUMIRO KOKO, ISI IRARANGIYE. NI BYAMAGANYWE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa