skol
fortebet

KIGALI:Hateguwe igikorwa cyiswe ’In The House’ kizanjya gihuriramo ibyamamare/kazi n’abakunzi babo ku buntu banasangire[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore w’umunyarwanda umenyerewe mu kuvanga umuziki uzwi ku izina rya Deejay Deelex yateguye icyo yise ’In The House’ kizanjya gihuriramo ibyamamare/kazi byo mu Rwanda n’abakunzi babo ku buntu.

Sponsored Ad

In The House ni ikirori kizanjya kiba buri wa gatanu na buri wa gatandatu Inyamirambo muri VIP y’akabari kamaze kubaka izina mu gutegura ibirori bitandukanye kazwi ku izina rya Solo,Blues&Jazz Discovery gaherereye kuri mirongo ine .

Mu kiganiro na Deejay Deelex wateguye iki gikorwa,yatubwiye ko yashatse ikintu kizanjya gihuzabyoroshye ibyamamare/kazi bitandukanye n’abakunzi babo bagasangira kandi nta kiguzi batanze,ndetse bikaba binateganyijwe ko bazanjya basusurutswa mu buryo bwo kuvanga umuziki ugezweho na Deejay Deelex ndetse n’abagize itsinda abarizwamo rizwi nka ’Next Step Djs’.

Abagize itsinda rya Next Step Djs mu bitaramo bitandukanye bagiye bategura

Akandi karusho ngo kari muri iki gikorwa,nuko umuntu wese uzanjya uba yajemo azaba afite uburenganzira bwose bwo kuba yasaba Deejay akamucurangira indirimbo akunda,ndetse ko ababishaka bazanjya banabisaba bakaba bakoreramo ibirori by’isabukuru y’amavuko.Ikindi nuko guhera mu masaha ya saa mbiri z’ijoro nta muntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko uzanjya uba akirimo.

Ibitekerezo

  • Ese ntaho byaba bihuriye na bya indi by’ubusambanyi byavugwaga barebe neza !!

    Erega ntabwo twanga kwishima cg ngo twange abishima ahubwo twamaganye abatwangiriza, batuzanira amanyanga cg amahano y’ahandi.

    Impamvu ni uko byica umuryango Nyarwanda muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa