skol
fortebet

Kigali: Umusore yapfiriye mu gitaramo cya Silent Disco

Yanditswe: Sunday 31, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019,umusore uzwi nka Gatete yapfiriye mu gitaramo cya Silent Disco cyabereye ku gasongero k’inyubako ya Remera Corner mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu babyina bambaye Headphones,cyarangiye nabi kuko umwe mu bari bacyitabiriye yitabye Imana ubwo yari ari kugerageza gutaha mu masaha ya mu gitondo.

Umwe mu ba Dj bacurangiye muri iki gitaramo wahaye amakuru Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru,yavuze ko mu masaha ya mu gitondo ubwo abantu bari batangiye gutaha umusore witwa Gatete wari kumwe na bagenzi be bari bicaye ku byuma byo ku ma “Escaliers” ku bw’impanuka ngo yaje kumanuka ku ma ’escaliers’ ahantu harehare agwa hasi ahita apfa.

Amakuru avuga ko ibyabaye ari impanuka kuko nta rugomo cyangwa amahane yabaye yatumye umuntu asunikira hasi uyu musore uzwi ku izina rya Gatete.

Ibitekerezo

  • Imana imwakire mubayo uruhuke amahoro .

    Abanyarwanda bibuke aho imana yabakuye aho kwihutira mubyo kwinezeza ,bihutire mu kiyubaha no kugendera mumategeko yayo.RIP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa