skol
startimes

Kigali:Urubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu rugo kubera icyorezo cya Corona bishakiye ibyo baba bakora bashyigikiwe n’ababyeyi babo[VIDEO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 9 September 2020 Yasuwe: 1224

Urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga mu mashuri Yisumbuye muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’Icyorezo cya Corona bikanatuma ibikorwa bimwe na bimwe bihagarara harimo n’amashuri,bo bahisemo kwishyira hamwe maze bakina Filimi babifashijwemo n’ababyeyi babo.


Uru rubyiruko rugizwe n’abatuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali,rwiyemeje gukora Filimi y’Uruhererekane bashyigikiwe n’ababyeyi babo babagejejeho igitekerezo cyabo maze bakagiha umugisha,ndetse iyi Filimi ikaba yaranditswe n’umusore nawe w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri Yisumbuye mu ishami rya Software Development witwa KAMATALI Mabest.

Kamatali aganira n’ikinyamakuru UMURYANGO,yadusangije mu nshamake inkuru y’iyi Filimi y’Uruhererekane bise ’NDAKOMETSE,aho yavuze ko ari Filimi ishingiye ku nkuru eshatu,yagize ati "Ni Filimi ivuga kuri Story Eshatu,Mubuzima habaho kuza no kugenda aribyo bamwe bita kuvuka no gupfa. iyo umuntu apfuya asinga inzibutso harimo imbi ninziza muri izo nzibutso harimo n’urubyaro.Iyo ubaye imfubyi imbere yawe haba hari inzira ebyiri ubushobora guhitamo neza cyangwa nabi kuko ubuzima ari amahitamo iyo uhisemo nabi uba mubi wahitamo neza ukaba mwiza".

Kamatali wanditse iyi Filimi yakomeje agir’ati "Ese mahoro wisanze Ari imfubyi azahitamo iyihe nzira?.Ubanje akubita urume,ese ni ngombwa ko umukuru aho anyuze n’abandi banyura aho? ashobora kwerekeza aheza abaye ari imfura nzima cyangwa ahabi abaye ari gito,ese abasigaye mu muryango wa Rwema bazemera kuyoborwa na Nkubito?.

Kamatali kandi yavuze ko iyi Filimi ikubiyemo ubutumwa butandukanye bw’ibibera mu muryango nyarwanda ndetse n’ubutumwa ku rubyiruko rugenzi rwabo ahanini rugizwe n’abanyeshuli bo mu mashuri Yisumbuye.Bityo bakaba bamaze gushyira hanze agace kamwe ndetse ngo kuwa Gatanu nabwo bakazashyira hanze agace ka kabiri kuri Channel yabo ya Youtube bise ’KTV ONLINE’.

REBA HASI AGACE KA MBERE KA NDAKOMETSE FILIMI Y’URUHEREREKANE Y’URUBYIRUKO RW’ABANYESHULI:

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umubyeyi w’abana 2 yadusangije ubuhamya bw’ibyamubayeho byatumye atura Imana...

Umubyeyi w’abana babiri witwa Umugwaneza Devotha yagejeje ubuhamya bwe ku...
24 September 2020 Yasuwe: 2270 1

Reba urutonde rw’abagabo Kim Kardashian yaryamanye nabo kugira ngo...

Benshi mu byamamare bagira uruhare runini mu guhindura sosiyeti y’abantu....
24 September 2020 Yasuwe: 3983 1

Zari wahoze ari umugore wa Diamond yizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka...

Zarinah Hassan wamamaye nka Zari, uyu mugore wamenyekanye cyane ubwo...
24 September 2020 Yasuwe: 3396 1

Nkaka wamamaye muri Filimi nyarwanda agiye kurongora umukobwa utandukanye...

Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri sinema nyarwanda yashyize hanze...
24 September 2020 Yasuwe: 2483 0

Indirimbo ya mbere Diamond yarakoranye na Zuchu yasibwe n’umuhinde kuri...

Indirimbo ya mbere Diamond Platmunz yari akoranye na Zuchu, umukobwa mushya...
23 September 2020 Yasuwe: 2718 0

Nyuma y’amezi atari make,Siporo rusange yongeye gusubukurwa mu mujyi wa...

Nyuma y’iminsi 204 siporo rusange ya Car Free Day ihagaritswe nk’imwe mu...
21 September 2020 Yasuwe: 927 0