skol
fortebet

Kim Kardashian n’abana be 3 babatirijwe rimwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Kim Kardashian n’abana be batatu babatijwe ku wa mbere tariki 7 Ukwakira 2019 muri Katederali ya Etchmiadzin yo mu itorero ry’Armenia rishingiye ku ntumwa [Armenian Apostolic Church].

Sponsored Ad

Uru rusengero Kim Kardashian yabatirijwemo n’abana be rwubatswe mu myaka 303 mbere ivuka rya Yezu Kristu. Umuryango wa Kim Kardashin na Kanye West ukunze kugaragaza ko ari abakirisitu.

Mu mafoto yashyize kuri konti ye Instagram agaragara ari kumwe n’abana be mu rusengero ndetse bambaye imyambaro abayoke b’iri dini bambara mu minsi mikuru ikomeye.

Kim Kardashian mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram , uyu munyamideli yashimiye Armenia avuga ko urugendo yagiriye muri iki gihugu rutazibagirana.

“Mwakoze Armenia, ku bw’uru rugendo rutazibagirana. Nagize umugisha wo kubatizanywa n’abana banjye muri Katederali ya Echmiadzin.”

Kim Kardashian na Kany West umwana wabo wa kane baheruka kubyarirwa n’undi mugore bamwise Psalm cyangwa Zaburi nka kimwe mu gitabo cyo muri Bibiliya bikaba bisobanura indirimbo.





Ibitekerezo

  • Ese twaba tuzi neza icyo KUBATIZWA bisobanura?Ntabwo ari umuhango wo gukiza abantu ibyaha nkuko Kiriziya Gatolika ivuga (ngo Batisimu ikiza ibyaha).Iyo ubatijwe,bisobanura ko wiyemeje gukora ibyo Imana idusaba.Niyo mpamvu na Yesu yabatijwe kandi nta cyaha yagiraga.Iyo bakwinitse mu mazi,bisobanura ko ubaye umuntu mushya kandi ubaye Umukristu nyakuri.Umukristu bisobanura "umuntu wumvira kandi wigana Kristu".Niyo mpamvu Umukristu nyakuri akora Umurimo Yesu yakoraga wo kujya mu nzira akabwiriza abantu.Ntabwo umukristu bivuga kujya mu rusengero bakagucurangira hanyuma ugatanga icyacumi ugataha.Yesu yadusabye "kugenda",tugasanga abantu aho bari,tukababwiriza ijambo ry’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa