skol
fortebet

Kim Kardashian na Kanye West bise umwana baherutse kubyara izina ryo muri Bibiliya

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

Kanye West n’umugore we w’icyamamare Kim Kardashian bahisemo kwita umwana w’umuhungu baherutse kubyara bitabaje undi mugore wabatwitiye,izina rya Psalm cyangwa Zaburi bisobanura indirimbo mu Kinyarwanda.

Sponsored Ad

Ibi byamamare byatangaje ko byahisemo kwita umwana wabyo wa kane Psalm West wavutse mu cyumweru gishize abyawe n’umugore bishyuye ngo abatwitire cyane ko Kim yabujijwe kongera kubyara kubera ikibazo yagize muri nyababyeyi.

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane, barimo imfura yabo North West,Saint West w’imyaka itatu ndetse na Chicago West w’amezi 15 hakiyongeraho na Psalm West.

Kim Kardashian yatangarije abantu ko uyu mwana yiswe Psalm mu gihe Kanye West yamwunganiye avuga ko bagize umugisha ku munsi w’ababyeyi ndetse bafite byose bakeneye.


Ibitekerezo

  • Abantu benshi bitwa amazina bakura muli Bible.Urugero ni John,Joseph,Mary,Jesus,Andrew,etc...
    Ikibazo nuko benshi bakora ibyo Bible itubuza:kwiba,gusambana,kurwana,etc...Niyo mpamvu iyi si ifite ibibazo byinshi:Intambara,ubwicanyi,Sida,gutana kw’abashakanye,etc...Bibabaza Imana cyane.Kugirango isi ibe nziza,ku Munsi w’Imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza (kandi nibo benshi),isigaze mu isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Hanyuma isi yose ibe paradizo,itegekwa na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa