skol
fortebet

Kim Kardashian niwe wegukanye igihembo cy’uwitabiriye Halloween day yambaye neza(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Ku itariki ya 27 Ukwakira 2017, nibwo umunsi w’ibirori bya Halloween day byari birimbanyije mu mujyi wa Los Angeles, California. Byari ibirori byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri muzika, abakinnyi b’amafilime,abanyamideri n’abandi benshi bazwi muburyo butandukanye. Kim Kardashian na Jonathan Chaban
Halloween day, ubusanzwe wizihizwa nkaho ari umunsi wo kurwanya ibyikango no gutinyura abantu batandukanye usanga bagira imitima yo gutinya cyane, byinshi mu biranga uyu munsi ni uko (...)

Sponsored Ad

Ku itariki ya 27 Ukwakira 2017, nibwo umunsi w’ibirori bya Halloween day byari birimbanyije mu mujyi wa Los Angeles, California. Byari ibirori byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri muzika, abakinnyi b’amafilime,abanyamideri n’abandi benshi bazwi muburyo butandukanye.

Kim Kardashian na Jonathan Chaban

Halloween day, ubusanzwe wizihizwa nkaho ari umunsi wo kurwanya ibyikango no gutinyura abantu batandukanye usanga bagira imitima yo gutinya cyane, byinshi mu biranga uyu munsi ni uko usanga abantu bose babashije kuwitabira baba bambaye imyambaro iteye ubwoba kuburyo uhuye nabo usanzwe utabizi ushobora kugira ubwoba ukirukanka.

Imyambarire idasanzwe iba igaragara mu birori bya Halloween

Imwe mu myambarire iba iteye ubwoba cyane kurusha iyindi, naho usanga umuntu yambaye maske imugira nk’umuntu umaze igihe apfuye abandi bakambara ibi bagaragaza nk’inyamaswa z’inkazi ibi bikaba ari bimwe mu birori biba bitinyitse kumuntu wese utabizi.

Mubitabiriye ibi birori bose rero Kim Kardashian niwe wagaragaye nk’umuntu wambaye imyambaro y’agatangaza ijyanye n’umunsi wa Halloween akaba yari yasohokanye mumyiyereko ye na Jonathan Cheban wamubaga hafi cyane nk’umutfasha gutambuka muri ibi birori.

Paris Jackson Prince nawe yari yabyitabiriye

Bamwe mubahanzi bakomeye tuzi turibenshi bari bitabiye uyu muhango, ni Jason Derulo wari wambaye imyenda itinyitse cyane ndetse n’abandi batandukanye harimo nka Rita ora,Paris Jackson

Umuhanzi Jason Derulo mu mwambaro w’agatangaza

Mbere y’uko ibi birori bitangizwa kumugaragaro Kardashian, 37, yagaragaye yambaye costume yo mubwoko bw’ikanzu ya black wig ariko yo ikaba isa umuhondo itatseho utuntu tw’imideri y’gatangaza, bivugwa ko yakozwe n’umunyaBrazile designer Alexandrine,Uzwi cyane nka Cher’s original Bob Mackie witabye imana mu 1993.

Umuhanzikazi Rita Ora

Kuba yari yambaye ubwoko bw’iyo kanzu byatumye afata umwanya wa 1 nk’umuntu wajyanishije kandi wambaye umwambaro uhenze muri Halloween Day.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa