skol
fortebet

Kim Kardashian yagaragaje umwana wa 4 we na Kanye West babyariwe nundi mugore[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamidelikazi Kim Kardashian akaba n’umugore wa Kanye West yashyize hanze isura y’umuhungu we Psalm aherutse kubyarirwa n’undi mugore wishyuwe.

Sponsored Ad

Tariki ya 10 Gicurasi 2019 nibwo Kim na Kanye babyaye umwana wa kane. Uyu muhungu yavutse habayeho guhuriza intanga z’ababyeyi be mu nda ibyara y’undi mugore wahawe ikiraka cyo kumutwita.

Nyuma y’icyumweru kimwe ababyeyi be batangaje ko uyu mwana bamwise Psalm, ryongeweho West ry’umubyeyi we, bishatse kuvuga ko ubu yitwa Psalm Ye West.

Umuntu wa hafi w’uyu muryango aherutse kubwira ikinyamakuru People ko Kim na Kanye bari mu bihe by’agakiza ari nayo mpamvu bise umwana wabo izina ryo muri Bibiliya.

Kanye West yise umwana we izina ryo muri Bibiliya nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka, yatangije amasengesho ya buri cyumweru.

Muri iyi minsi Kanye West ngo akunze gusoma Bibiliya cyane muri Yobu, Zaburi, Imigani n’Indirimbo za Salomo.

Kanye West afata Zaburi nk’igitabo kirimo ubuhanga bwinshi n’ubwo ari kirekire ngo ntabwo yiganda kugisoma.

Bijyanye n’igisobanuro cya Zaburi, Kanye West yisanisha n’Umwami Dawidi wajyaga ukosezereza Imana kandi ari n’umukozi wayo, ariko agaca bugufi agasaba imbabazi, Imana ikamugirira ibambe. Kuba yakwita umwana we iri zina ngo ntibitunguranye.

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane, barimo North West, Saint West, Chicago West na Psalm Ye West uherutse kuvuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa