skol
fortebet

Kim Kardashian yahawe undi mwana wa 3 babyariwe n’undi mugore

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umuryango wa Kim Kardashian n’umuraperi Kanye West wamaze kwakira undi mwana nyuma y ‘igihe kingana n’amezi 9. Umunyamideri ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Kim Kardashian yamaze kwakira umwana we wa 3 yatanzeho $45,000 y’amezi icumi ndetse biyemeza kujya bamuha umushahara ungana na $4,500 buri kwezi. Abinyujije kurukuta rwe rwa instagram Kim Kardashian yashyizeho ifoto igaragaza acigatiye uruhinja rwe "Chicago West" nyuma ‘ igihe kitarenze umunsi umwe imaze Gukundwa n’ abantu (...)

Sponsored Ad

Umuryango wa Kim Kardashian n’umuraperi Kanye West wamaze kwakira undi mwana nyuma y ‘igihe kingana n’amezi 9.

Umunyamideri ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Kim Kardashian yamaze kwakira umwana we wa 3 yatanzeho $45,000 y’amezi icumi ndetse biyemeza kujya bamuha umushahara ungana na $4,500 buri kwezi.

Abinyujije kurukuta rwe rwa instagram Kim Kardashian yashyizeho ifoto igaragaza acigatiye uruhinja rwe "Chicago West" nyuma ‘ igihe kitarenze umunsi umwe imaze Gukundwa n’ abantu 6,863,982 , bibaye nyuma yuko babwiwe n ‘abaganga ko Kim Kardashian afite ikibazo cy’uburwayi buzwi nka "placenta accreta" muri nyababyeyi, bushobora kumuhitana mu gihe yaba yongeye gutwita undi mwana.

Mu bitekerezo byagiye bishyirwa ku ifoto photo benshi bajyendaga bamuzaba uko umwana ameze nawe abasubiza ababwira ko umwana amerewe neza cyane
Yagize ati”Ameze neza by’ikirenga! Umwana wa mbere mwiza! Ajya gusa na North ku rundi ruhande ariko agasa na Saint gusa afite uko asa kwe! “

Aganira n’ ikinyamakuru TMZ Kim Kardashian akaba yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye amwita Chicago West ari uko umutware we Kanye West yavukiye ndetse agakurira mu Mujyi wo muri Leta ya Illinoism igihugu gihana imbibe n’ Ubuhinde buherereye mu burasirazuba bwa Chicago imwe muri Leta zigize imijyi 50 ya Leta zunze ubumwe za Amerika .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa