skol
fortebet

Kim Kardashian yahishuye impamvu itangaje ituma aherekeza Kanye West aho agiye hose

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kim Kardashian yavuze ko ntayindi mpamvu yindi aruko aba ashaka kumvikanisha neza ibyo avuga kuko yasanze benshi badasobanukirwa ibyo ababwira.

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi akaba n’umushabitsikazi Kim Kardashian washakanye n’umuraperi Kanye West aho kuri ubu babyaranye abana 3 yabuzije bimwe mu bibazo birimo impamvu akunda kujyenda ku mugabo we aho agiye hose maze mu gisubizo yatangaje yemeza ko ntayindi aruko aba ashaka kumvikanisha neza icyo ashaka kuvuga.

Yagize ati “Buri gihe mpora mvuga ibi, bimufashe imyaka ine yandika indirimbo yo gutangaza ibyo yifuza kuvuga, iyo agize icyo ashyira kuri Twitter nyuma y’amasegonda abiri ikijya mbere mu mutwe we, cyangwa icyo atekereza, cyangwa icyo ashaka kuvuga, cyumvwa ukundi, ashobora kuba atari umutangazamakuru mwiza, yari afite umutima mwiza ndetse kandi nzi icyo yifuzaga kuvuga”.

Ibi bibaye ubwo Kim Kardashian yaganirga n’igitangazamakuru cya Van Jones, ubwo yamubazaga ku byo umugabo we yatangaje agira ati “Ariko abantu benshi ntabwo bajya bafata igihe gihagije ngo bamwumve by’ukuri ngo banabone neza icyo avuga”.

Ngo akenshi uyu mugabo we akunda kuzimiza cyane mu mvugo ze gusa ngo umugore we kubera igihe bamaranye agerageza we kumwumva agahita asobanurira uwo baganira icyo ashaka kuvuga bityo bikoroshya ibiganiro.

Kanye West na Kim Kardashian kuri ubu amaze imyaka 4 babana aho muri iyo myaka bamaze kwibarukamo abana 3 .Ubukwe bwabo bwabaye taliki ya 24 Gicurasi 2014 Mubutaliyani.

Ibitekerezo

  • Iyi ni iminsi y’imperuka koko.Reba nawe ukuntu yanitse amabere ye!! Ubaze abantu yaryamanye nabo,wakumirwa.Barimo na Ronaldo CR7.Iyi si ikeneye impinduka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.
    Hanyuma ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho,harimo ubusaza,indwara n’urupfu (Ibyahishuwe 21:4).
    Dushake imana mbere yuko uwo munsi uza.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa