skol
fortebet

Kim Kardashian yinginze Perezida Trump ngo agirire impuhwe umukecuru umaze imyaka 21 muri gereza

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

Umunyamideri w’ icyamamare muri Leta zunze ubumwe za Amerika Kim Kardashian yasabye Perezida w’ iki gihugu Donald Trump kubabarira umukecuru Alice Marie Johnson umaze igihe afungiye ibyaha bifitanye isano n’ ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Uyu mugore Kim Kardashian yabonye amashusho y’ uyu mukecuru ku rubuga rwa Twitter amaze kurebwa na miliyoni 60 maze avugana n’ umujyanama wa Perezida Jared Kushner ngo yite ku kibazo cy’ uyu mukecuru.

Mukecuru Johnson arafunze kuva mu myaka 21 ishize ubwo yahamwaga n’ icyaha gucuruza ibiyobyabwene no kunyereza amafaranga y’ igihugu. Icyo gihe hari mu mwaka wa 1997.

Alice Marie Johnson ni umupfakazi w’ abana bane, yabyaye umwana w’ imfura atarageza ku myaka 16 y’ amavuko. Yatandukanye n’ umugabo mu 1989. Nyuma yo gutandukana n’ umugabo yabuze akazi n’ ibyo kurya abura buri kimwe cyose n’ inzu ye irafatirwa. Nyuma y’ umwana umwe umwana we aricwa ubwo yari atwaye akamoto ‘scooter’.


Alice Marie Johnson

Nk’ uko byatangajwe n’ Ikinyamakuru Change.org, hatangijwe ubukangurambaga bwiswe "Grant Clemency" bukorerwa Alice Marie Johnson wakatiwe igifungo cya burundu. Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’ abana b’ uyu mukecuru bukaba bumaze gusinywaho n’ abagera kuri 209 000. Uyu mukecuru ngo ni intangarugero muri gereza ndetse ni n’ umujyanama w’ abandi bagororwa.

Uyu mukecuru azapfira muri gereza kereka aramutse ahawe imbabazi na Perezida Donald Trump cyangwa uzamusimbura.

Kim Kardashian yanakoreye ubuvugizi umugore Cyntoia Brown w’ imyaka 29 yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kwica umugabo w’ umukiriya washakaga kumusambanya ubwo yari afite imyaka 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa