Kim Kardashian yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe
Yanditswe: Friday 20, Jul 2018
Kim Kardashian abinyujije kuri instagram konte ye yashyize hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe mu mwambaro wa bikini ubwo yararimo kwamamaza igicuruzwa yise Kimoji.
Kuri uyu wa kane Taliki ya 19 Nyakanga 2018 ,Umunyamideri ndetse akaba n’umufasha w’umuraperi Kanye West yongeye guhungabanya imbuga nkoranyambaga n’amafoto agaragaza imiterere y’umubyimba we mu mwambaro wa Biki ubwo yari yagiye koga.
Kim Kardashian kuri ubu ufite imyaka 37 y’amavuko aho amaze kubyarana na Kanye West abana 4 aribo Saint West, North West, Chicago West . kuri ubu yatangiye kwamamaza bimwe mu bikorwa bye birimo ibicuruzwa nyuma yo gufungura ku mugararo iduka yise Kkwfragrance aho rizajya rcuruza ibintu binyuze kuri murandasi ndetse n’abazajya bagira amahirwe bajya bigira ku kicaro gikuru .
Kuri ubu uyu munyamideli ari kwifotoza afite bimwe mu bicuruzwa bye harimo icyo yise Kimoji byifashishwa mu bashaka gusa neza kumubiri wabo ndetse no kwitungana kugirango buri wese ubarebye abone bagaragara neza .
Iyi akaba ariyo mpamvu icyekwa ko yaba ariyo yateye Kim gushyira hanze amafoto yambaye muri buno buryo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *