skol
fortebet

Kim Kardashian yongeye gushyira hanze amafoto yambaye ubusa asaba inkunga y’amasengesho[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli ukomeye wo muri Amerika Kim Kardashian yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera amafoto akomeje gushyiraho yambaye ubusa.
Kuri iki cyumweru nibwo Kim Kardashian w’imyaka 37 yashyize hanze ifoto yicaye ku gitanda cye ikomeza gutuma abantu bacika ururondogoro.
Iyi niyo foto Kim Kardashian yashyize hanze ikavugisha abantu
Kuri iyi foto uyu mugore yanditseho amagambo asaba abakunzi be kumusengera kubera uburyo yatakaje ibiro mu gihe cy’iminsi ine gusa.
Yakomeje avuga ko icyo (...)

Yakomeje avuga ko icyo agiye kwitaho ari imirire ye akibanda cyane ku biribwa bikungahaye ku ntungamubiri kugira ngo adakomeza gutakaza ibiro.

Kim Kardashian agerageza gusomana na Kanye West

Iyi foto yaje ikurikira indi yari yashyize hanze yiteguye gusomana n’umugabo we Kanye West nayo ikavugisha abantu amagambo menshi.

Kim Kardashian ni nyina w’abana batatu yabyaranye na Kanye West azwiho gushyira hanze amafoto agaragaza imiterere ye cyane cyane ikibuno cye dore ko akunze kwivugira ko kuri iyi si ya Rurema nta mugore ufite igiteye neza kumurusha.

N’abantu bakunda kuvuga ku mafoto ye usanga bagaruka cyane ku miterere y’ikibuno cye bavuga ko ariwo mutungo ukomeye yibitseho ku mubiri we.

Ibitekerezo

  • BITEYE ISONI PEE! ISI IRASA NKIRANGIYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa