skol
fortebet

Kimenyi Yves uherutse guca ibintu hose kubera amashusho ye yambaye ubusa buri buri yatandukanye n’inkumi bakundanaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu Kimenyi Yves wa APR FC n’Amavubi,uherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yambaye ubusa buri buri,ubwambure bwe bugaragara,yagiye hanze yamaze gutandukana n’umukunzi we Didy D’Or.

Sponsored Ad

Didy d’Or wagiye atangaza ko nubwo umukunzi we yandagajwe bitatuma amwanga ahubwo ko agiye kurushaho kumukunda ndetse no kumuba hafi,ibi bikaba byari ibihe bitari byoroheye uyu musore Kimenyi Yves,bitewe n’amagambo atandukanye atari meza abantu bamuvugagaho.

Amakuru ahari nuko Didy D’Or wabaye hafi Kimenyi Yves mu bihe bye by’amaga ubu yamaze gusiba amafoto yose y’uyu musore ku rukuta rwe rwa Instagrama.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko na Kimenyi Yves wari wariyise Kimenyi wa Didy,ubu nawe yamaze gusiba amafoto yose ya Didy D’Or ndetse anahindura izina yari yariyise ry’umukunzi we.

Kugeza ubu nta mpamvu ya nyayo UMURYANGO turamenya yaba yateye aba bombi gutandukana,kuko twagerageje kubavugisha ntibyadukundira,gusa igihari inshuti za hafi z’aba bombi zadutangarije nuko bamaze gutandukana batakiri gukundana.

Kimenyi Yves na Didy D’Or batandukanye nyuma y’igihe bakanyujijeho mu rukundo rwamamaye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Kimenyi Yves wavutse tariki 13 Ukwakira 1996 yageze muri APR FC mu 2013 avuye mu Isonga FC yakiniye kuva mu 2011.

Ibitekerezo

  • Esubundi buriya yashoboraga kwigezayo buriya? Nareke abafite ibikoresho bakore akazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa