skol
fortebet

King James agiye guhishura iby’ubukwe bwe n’inkumi bakundanye

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Ruhumuriza James wamamaye nka King James uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe zaAmerika,yamaze gutangaza ko inkuru z’urukundo zamuvuzweho ndetse n’ubukwe bwatangaje kuri we azabitangariza kuri Album nshya agiye gushyira hanze.
King James aritegura kumurika umuzingo w’indirimbo nshya yise ‘Meze Neza’. Aganira na Ijwi rya Amerika, uyu muhanzi yahishuye ko yanditse akomoza ku buzima bwe bw’urukundo yabayemo kuva atangira muzika ugeza amenyekanye muri muzika.
Ernesto wakoze Kuri RBA akaba asigaye (...)

Ernesto wakoze Kuri RBA akaba asigaye ari kuri iyi radiyo Ijwi rya Amerika, yabajije King James icyatumye afata urugendo akereza muri Amerika niba byaba bifite aho bihuriye na Album nshya yatangiye gutunganya.

Uyu muhanzi yahamije ko yajyanywe no gufata amashusho y’indirimbo ziri kuri Album yatangiye gukorwa na Cedru, gufata akanya ko kwitekerezaho ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima busanzwe.

Yagize ati”Nabitekereje kubera ko nifuzaga gukora ibintu bitandukanye n’ibyo nsanzwe nkora kandi hari n’ibindi nakoreye muri Amerika abantu bakabishima. Nkavuga ngo kuki umuntu atasubirayo ngo yongere…”

Yakomeje avuga ko nta bitaramo azahakorera,ngo ibijyanye n’urukundo ndetse n’ubukwe bwe bwagiye buvugwa azabihishurira kuri iyi alubum.ati”Iyi album izaba ikubiyeho indirimbo zijyana n’ibyo nagiye mbamo mu rukundo ibijyanye n’umukunzi ntacyo mbivugaho ariko nziko Album izabisobanura.”

King James mu kiganiro na Radio Ijwi ry’Amerika ari kumwe n’umunyamakuru Ernesto

Kuva mu myaka ya 2009, 2010 kugeza muri Kamena 2015, King James yabazwaga ku ngingo ijyanye n’urukundo akaruca akarumira ndetse akenshi agasubiza ko ‘adashaka kugira icyo avuga ku bijyanye n’urukundo’.

Benshi bashimangiraga ko Priscillah na James bakundana

Mu myaka yose amaze mu muziki, King James yagiye avugwaho gukundana n’abakobwa batandukanye ariko we akabyamaganira kure. Mu mwaka wa 2012 nibwo byanuganuzwe mu itangazamakuru ko King James akundana na Knowless kubera uburyo bakundaga kugendana icyo gihe.

’Turi inshuti bisanzwe’

By’umwihariko, kuva muri 2013 kugeza 2015, byashimangirwaga kenshi mu itangazamakuru ko uyu musore akundana na Princess Priscillah. Bombi babihakaniraga itangazamakuru ariko bikaba iby’ubusa benshi bagakomeza kubishimangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa