skol
fortebet

King James yahishuye ukuri k’umukobwa byavuzwe ko bagiye kurushinga

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ruhumuriza James [King James] uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahishuye ukuri k’urukundo rw’ibanga byavugwaga ko yagiranye n’umukobwa usanzwe utuye kuri uyu mugabane.
Amezi abaye abiri King James abarizwa muri Amerika dore ko yagiye Tariki ya 10 Nzeli 2017 aho yavuye mu Rwanda bucece.Akigerayo yabwiye itangazamakuru ko ari mu bikorwa bya muzika cyane cyane mu kunonosora album nshya ari gutenganya gushyira hanze.
Nyuma y’ukwezi kumwe ariyo, hasakaye ifoto ya King (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ruhumuriza James [King James] uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahishuye ukuri k’urukundo rw’ibanga byavugwaga ko yagiranye n’umukobwa usanzwe utuye kuri uyu mugabane.

Amezi abaye abiri King James abarizwa muri Amerika dore ko yagiye Tariki ya 10 Nzeli 2017 aho yavuye mu Rwanda bucece.Akigerayo yabwiye itangazamakuru ko ari mu bikorwa bya muzika cyane cyane mu kunonosora album nshya ari gutenganya gushyira hanze.

Nyuma y’ukwezi kumwe ariyo, hasakaye ifoto ya King James ari kumwe n’inkumi y’ikizungerezi ariko atagaragara mu maso maze benshi batangira kuvuga ko uwo mukobwa ariwe ngo wigaruriye umutima w’uyu muhanzi.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu muhanzi ntiyigeze ashaka kugira icyo abivugaho.

Gusa kuri ubu King James abinyujije kuri Facebook yashyize hanze ya foto ari kumwe n’uwo mukobwa, handitseho amagambo ateguza abakunzi be indirimbo yitwa “Hari ukuntu”.

Yongeye kwandika kandi avuga ko iyi ndirimbo nshya izaba iri kuri Album ye yitwa “Meze Neza.” Ngo yifashishije iyo foto mu rwego rwo kwamamaza ibihangano bye bizaba bikubiye muri iriya Album ya gatandatu igiye gushyirwa ahagaragara.

Kuva 2009-2010 uyu muhanzi yagiye abazwa ku ngingo y’urukundo ndetse n’uwo bazarushinga ariko akumvikana mu itangazamakuru avuga ko ‘adashaka kugira icyo avuga ku bijyanye n’urukundo’.

Byaje gutungurana ubwo mu 2012 yisanze mu itangazamakuru avugwa mu rukundo na Knowless ariko bombi babyamaganira kure.UMURYANGO waje kumenya ko ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye King James ava muri Kina Music dore ko na Clement yari yatangiye gukunda Knowless ariko adashaka guhuza ijisho n’itangazamakuru abazwa kuri uwo mubano w’ibanga.

2013-2015, byabaye indi nkuru aho King James yongeye kwisanga avugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Princess Priscillah ariko barabihakana “Oya, nk’uko twanagiye tubitangaza ariko ntibabyemere ariko Priscillah turi inshuti zisanzwe.”

Kuya 06 Nyakanga 2015 nibwo King James yeruye ko ari mu rukundo n’umukobwa atifuje gutangaza amazina.Gusa UMURYANGO waje kumenya y’uko uyu mukobwa atuye Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge akaba yitwa Ishimwe Elcy.

Icyo gihe, King James yabajijwe ati, ufite umukunzi?’, na we ati “Yego ndamufite”

Abajijwe kubijyanye n’uyu mukobwa King James yagize ati “Ntabwo ndi buvuge izina rye, ntabwo ndi bumuvuge [...]ariko arahari.”

Yungamo ati “Ni umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko, arangije amashuri yisumbuye, ntaratangira Kaminuza. Ntabwo tumaze igihe kinini dukundana, ntabwo bimaze igihe.”

Uyu muhanzi yavugaga ko yakundiye uyu mukobwa kuba “ateye nk’igisabo, umutima mwiza , kuba bahuza muri byose no kuba bumva ibintu kimwe.”

Uyu mukobwa Ishimwe Elcy yakomeje kuzengurutswa mu itangazamakuru ndetse King James agashimangira y’uko bari mu rukundo.Muri 2016 nibwo King James yongeye kuvuga ko badakundana n’uwo mukobwa.Elcy nawe yahise ashyira hanze amafoto ari kumwe n’undi musore ndetse anashimangira ko bitegura gushyingirwana.

REBA AMAFOTO:


King ari kumwe n’umunyamakuru Ernesto ndetse na Cedru

Uyu mukobwa King James yavuzwe ko yamukoresheje mu mashusho y’indirimbo

Indirimbo nshya ya yise ’Hari ukuntu’

Elcy wavuzwe mu rukundo na King James asigaye yifitiye undi musore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa