skol
fortebet

King James yatangaje ahantu azatura namara kurongora

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

King James yavuze ko namara gukora ubukwe azatura I Musanze kubera ko ari agace yakunze kandi kabamo amahumbezi.

Sponsored Ad

Ruhumuriza James uzwi nka King James ni umuhanzi nyarwanda udakunda kwerura ngo yature niba afite umukunzi ndetse ahora yihakana bamwe mu bakobwa bose itangazamakuru rigerageje kumenya ko bakundana.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Rwanda yavuze ko kugera ubu atarabona umukunzi gusa yemeza ko namubona azahita akora ubukwe.

Yagize ati” Sindabona umukunzi ahubwo ushatse wandangira”

Yakomeje avuga ko kuba indirimbo ze zimaze kubaka ingo nyinshi ariyo mpamvu nawe ashaka kubaka urwe.Abajijwe niba azakomeza gutura mu mujyi wa Kigali yasubije ko azatura mu nyengero z’umujyi wa Kigali

Yagize ati” Oya nzatura mu nyengero z’umujyi wa Kigali I Musanze “

Abajijwe impamvu yahisemo I Musanze yatangaje ko ari ahantu heza kandi hagira umutuzo ndetse n’akayaga keza ashimangira ko ahakunda cyane ndetse agomba kuhubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa