skol
fortebet

King James yavuze impamvu ituma atavuga umukunzi we akomoza no ku mwaka azarongoreraho[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Ruhumuriza James benshi bazi nka King James muri muzika, yatangaje ko kutavuga umukunzi we mu itangazamakuru ari uko niyo yaba amufite cyangwa atamufite mu matwi y’abafana be bifuza ko ababwira ibyo bashaka.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Agatimatima’,yavuze ko ibyerekeranye n’urugo azabitekerezaho.

Benshi bibaza impamvu imitoma aririmba mu ndirimbo atayikoresha atereta inkumi

King James avuga ko impamvu nyakuri ituma abahanzi batavuga abakunzi babo bituruka ku kuba byose bikora inkuru, iyo umuhanzi runaka agize icyo avuga ku kuba mu rukundo n’umukunzi runaka ndetse ugasanga n’uwo mukobwa ntashaka kwibona mu itangazamakuru.

Avuga ko igisubizo cyose umuhanzi yatanga ku rukundo kibyara inkuru yo kwandika.

King James wegukanye igihembo cya PGGSSII, aherutse kubwira Radio 10 ko abafana b’umuhanzi baba bifuza ko yabasubiza bijyanye n’ibyo bifuza.

Yungamo ko iyo umuhanzi avuze ko nta mukunzi cyangwa akemeza ko afite umukunzi byose bituma havuka inkuru zimwandikaho ari nayo mpamvu bamwe mu bahanzi bafata umwanzuro wo kudatangaza abakunzi babo.

Yagize ati "Iyo uvuze ko ufite umukunzi bigira amakuru bitanga muri Sosiyete.Iyo uvuze oya nabyo bigira amakuru aza nyuma yabyo.Usanga ari ikintu gihora kizana izindi gahunda. Niyo mpamvu njye nari navuze ko ntazongera kubivugaho."

Umunyamakuru yamubajije nimba nawe ashaka kuzaba nka Knowless na Clement bakundanye imyaka itanu bihisha ijisho ry’itangazamakuru kugeza ubwo batunguriye abantu bavuga ubukwe bwabo nyamara byaravugwaga ariko impande zombi zikabyamaganira kure.

King James, yabanje kuvuga ko ubukwe atabutekerezaho ahubwo ahugiye mu gutegura Album ye nshya. Ati "Kuri icyo kintu nabwo ndikugitekerezaho cyane ahubwo mpugiye mu gutunganya Album nshya ."

Umunyamakuru yamwibukijeko imyaka iri kumusiga kandi ko abo batangiranye urugendo rwa muzika bavuye mu busore. Yagize ati " Ariko imyaka nyine iragenda nk’uko wari ubivuze, ndacyabitekerezaho kuburyo umwaka utaha nagira icyo mvuga gifata."

King James yavuzwe mu rukundo biratinda Na:

1. Princess Priscillah .

King James n’umuhanzikazi Princess Priscillah byavuzwe cyane mu itanagazamakuru ko bakundana kuva uyu mukobwa akiri mu Rwanda kugeza ubwo yerekezaga muri Leta zunze ubumzwe za Amerika. Urukundo rwongeye kugarukwaho ubwo King James yifashishaga Priscillah mu mashusho y’Indirimbo ’ “Ndagutegereje”, ariko KIng James akabyamaganira kure.

2. Knowless Butera

Nyuma yo gutandukana na Safi Madiba, umuhanzikazi Butera Knowless yakunze gufotorwa yahuje urugwiro na King James ndetse barebana akana ko mu ijisho gusa bombi bakunze kuvuga ko guhorana cyane ari uko bari bahuriye mu nzu itunganyamuzika ya Kina Music iyobowe na Ishimwe Clement, bityo urukundo rwabo rukaba rutari urwa Boyfreind na Girlfreind.

3. Meek Rowland .

Muri 2014, ubwo King James yitabiraga ‘Rwanda Day’ i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku rukuta rwa Facebook, Meek yasakajeho amafoto menshi agaragaza urugwiro rwe na King James ari naho byavuzwe ko uyu mukobwa yaba yinjiye mu rukundo na King James gusa byaje gutahurwa ko bari mu mushinga w’uko uyu mukobwa yajya mu mashusho y’indirimbo “Ntibisanzwe” ya King James yarimo atunganya.

4. Ishimwe Elcy

Elcy niwe mukobwa uheruka kuvugwa mu rukundo na King James. Mu mwaka wa 2015 nibwo King James yatangiye kuvugwa mu rukundo n’umukobwa wigaga mu mwaka usoza w’amashuri yisumbuye ku kigo cya APACE giherereye Kabusunzu.

King James nawe akimara gushyira hanze indirimbo yise’Ndagukunda”,yavuze ko uwo mukobwa ahari bakundana ariko nyuma aza kubigarama, gusa amakuru yageraga ku Kinyamakuru Umuryango.rw yemezaga ko mu masaha y’umugoroba, King James yajyaga gusura uyu mukobwa ndetse ko bari bafitanye ubucuti bukomeye.

King James avuga ko umwaka wa 2019 bimukundiye yatangira gutekereza neza kubyerekeye urugo ,kuburyo umukunzi namubona bagahuza hazakurikira ubukwe. King James yavuze ko ubu atakwemeza ko afite umukunzi cyangwa se ko atamufite ariko ukuri azakwemeza neza muri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa