addresiya
startimes

King James yavuze ku bukwe bwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 November 2019 Yasuwe: 3431

King James yasabye abagiye kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifite mu nshingano ibijyanye n’umuziki n’ubuhanzi kurekeraho gutererana iterambere ry’umuziki nyarwanda, kuko ryitaweho uko bikwiye umuziki watera imbere ugatunga abawukora. Yabwiye abafite amatsiko y’igihe azakorera ubukwe ko n’ejo bashobora kumva bubaye.



Mu kiganiro na King James yibanze ahanini ku iterambere ry’umuziki. Nk’umuhanzi asabwe kugira icyo avuga ku kuba Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko yatandukanyijwe na siporo yavuze ko abona ntacyo bitwaye. Ashimangira ko ahubwo icyaba icy’ingenzi ari imirimo igiye gukorwa n’abahawe inshingano zo kuyobora iyi minisiteri.

Yaboneyeho gusaba Minisitiri Rosemary Mbabazi uherutse guhabwa inshingano zo kuyiyobora na Hon Bamporiki Edouard wagizwe umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, gukosora ibyagiye biba mu ruganda rw’imyidagaduro ahanini bishingiye ku gutererana iterambere ry’umuziki nyarwanda. Yagize ati:

Ikintu cya mbere umuntu yabasaba akenshi mu muziki tumeze nk’abatereranwe ku bijyanye n’iterambere, ako kantu bareba uko bagakosora kuko tumaze kubivuga kenshi.

N’ubwo ishingano bafite ari nyinshi kandi zikomeye, akomeza avuga ko kuba abahawe kuyobora iyi minisiteri basanzwe bazi ibijyanye n’ama filime n’umuziki, ari icyizere kimwereka ko batekereje ingamba zafasha iterambere ry’umuzika nyarwanda byashoboka ku buryo ushobora kurushaho gutunga abawukora ukaba ubucuruzi nk’ibindi.

Abajijwe niba abahanzi bo batagira uruhare mu kudindiza iterambere ryawo yavuze ko n’ubwo atari ijana ku ijana rimwe na rimwe nabo babigiramo uruhare cyane nk’abakoresha ibiyobyabwenge.

Umuraperi Bushali umaze kuryubaka mu gihe gito, mu njyana ya kinyatrap ariko ubu akaba akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge n’inzego z’ubutabera, King James yamugeneye ubutumwa amubwira ko adakwiriye guhangayika kuko ari amahirwe abonye yo kongera kwitekerezaho.

Ati”Ubuyobozi ni nk’ababyeyi ni akanyafu bamucishijeho kugira ngo yikubite agashyi agaruke mu buzima ameze neza ni ibintu bizamufasha ntabifate nabi”. Yakomeje avuga ko ibi bikwiriye kumubera isomo n’urubyiruko muri rusange kuko gukoresha ibiyobyabwenge nta kiza kibirimo kuko ubikoresha adashobora kugera ku iterambere.

N’ubwo King James avuga ko ntawavuga ko ijana ku ijana abahanzi batagira uruhare mu kudindiza iterambere ry’uyu muziki, ubisesenguye wasanga nabo babigiramo uruhare kandi rukomeye cyane cyane abisubiza inyuma kubera gukoresha ibiyobyabwenge bikabagiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ni benshi tuzi bafite impano ya muzika bamaze gufungwa kenshi kubera byo, hari n’ingero zifatika z’ababihugiramo bakibagirwa kubyaza umusaruro impano bafite.

King James w’imyaka 29 ngo ikibazo yakunze kubazwa cyane mu itangazamakuru ni ikijyanye n’urukundo. Kuri iyi nshuro yabwiye abafite amatsiko yo kumenya igihe azarongorera ko n’ejo bundi bashobora kumva ubukwe bubaye. Ati”Nta gihe runaka nzi ariko ushobora no kujya kumva ukumva bubaye ejo bundi”

King James uherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Yabigize birebire“ ahugiye mu gukora izindi zizaba zigize alubumu ye nshya yise “Meze neza” ateganya kuzashyira hanze mu minsi micye iri imbere.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi akaba n’umudepite ’Jaguar’ yerekanye ifoto y’umwana we bituma...

Umuhanzi n’umudepite mu nteko inshingamategegeko ya Kenya wamamaye nka...
25 May 2020 Yasuwe: 1647 0

Ray C yasabye Tanasha kurega umunyamakuru wiyitiriye umwana aherutse...

’Imiyoboro irimo ubusa niyo itera urusaku rwinshi ’ Iki cyari igisubizo cya...
25 May 2020 Yasuwe: 872 0

Umunyarwenya Eric Omondi yahaye umukunzi we impano y’amagambo kandi nyamara...

Umunyarwenya Eric Omondi abanyarwanda bagiye bamenya mu bitaramo...
25 May 2020 Yasuwe: 541 0

Umusore wamenyekaniye muri Filimi nyarwanda ku myaka 28 afite yavuze ko...

Ndacyayisenga Jean de Dieu umusore w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu...
25 May 2020 Yasuwe: 1380 0

Mory Kanté icyamamare mu muziki wa Afurika yapfuye

Nyuma y’uko urupfu rwa Mory Kanté rutangarijwe ibinyamakuru n’abo mu muryango...
24 May 2020 Yasuwe: 566 0

Tanasha yashyize hanze ifoto y’umwana yabyaranye na Diamond yerekana uko...

Umuhanzikazi Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz yerekanye ifoto...
23 May 2020 Yasuwe: 6734 0