skol
fortebet

King James yibukije urubyiruko ko kwibuka bitarangirana n’iminsi irindwi gusa

Yanditswe: Friday 13, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

King James yasabye urubyiruko kugira inyota yo kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi ndetse yibutsa urubyiruko ko Kwibuka bitarangirana n’iminsi irindwi ahubwo bimara iminsi ijana.

Sponsored Ad

Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James uzwi nka King James yatanze ubutumwa bw’ihumure ku bantu babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse yibutsa urubyiruko ko icyunamo kitarangirana n’iminsi irindwi gusa ahubwo bimara iminsi ijana.

Yagize ati “muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ugukomeza kunga ubumwe tukimika urukundo kandi tukarushaho kuguma kuganira no kwibuka amateka bityo bizadufasha cyane mu kwiyubaka kuko iyo uzi aho uva biroroha kumenya aho ujya .

Yongeye ho ati “ Ubutumwa nagenera urubyiruko nuko twagira inyota yo kumenya amateka kuko tuzayasobanurira abana tuzabyara kandi dukore cyane twiyubake duteze imbere igihugu cyacu dukundana mbwira urubyiruko ko kwibuka bitarangirana n’iminsi irindwi ahubwo ko bimara iminsi ijana bityo ni ahacu ho gusobanukirwa amateka mboneraho n’ umwanya wo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa