skol
fortebet

King James yongeye agira icyo avuga ku bukwe bwe bivugwa ko ngo yaba afitanye na Ishimwe ari gutegura rwihishwa(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 28, Apr 2017

Sponsored Ad

King James aranyomoza amakuru yamuvugwagaho ko ari gutegura ubukwe, agashimangira ko ayo makuru atari yo, ko ababivuga ari ukubeshya.
Hari hashize iminsi havugwa ko uyu muhanzi yaba ari gutegura ubukwe atifuza ko bwavugwa cyane mu itangazamakuru, bityo akabukora yigengesereye abuganiraho n’inshuti ze za hafi gusa. Ubushize nibwo umuryango.rw duheruka kubagezaho inkuru y’ibyavugwaga ko mu minsi ya vuba King James ateganya kwambika impeta y’ubucuti ‘fiançaille’ umukobwa bakundana, bityo bagahita (...)

Sponsored Ad

King James aranyomoza amakuru yamuvugwagaho ko ari gutegura ubukwe, agashimangira ko ayo makuru atari yo, ko ababivuga ari ukubeshya.

Hari hashize iminsi havugwa ko uyu muhanzi yaba ari gutegura ubukwe atifuza ko bwavugwa cyane mu itangazamakuru, bityo akabukora yigengesereye abuganiraho n’inshuti ze za hafi gusa.

Ubushize nibwo umuryango.rw duheruka kubagezaho inkuru y’ibyavugwaga ko mu minsi ya vuba King James ateganya kwambika impeta y’ubucuti ‘fiançaille’ umukobwa bakundana, bityo bagahita bakora ubukwe mu minsi ikurikiyeho nkuko inshuti za King James za hafi zari zabitumenyesheje.

Naho umukobwa byavugwanga ko bateganya kurushinga ni uwitwa Elcy Ishimwe, w’imyaka 20 uheruka kurangiza amashuri yisumbuye muri APACE Kabusunzu, byakunze kuvugwa ko bakundana kuva muri 2015.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe, King James yavuze ko ubu bukwe nta buhari, agira ati “Ni ukubeshya nshuti!”
Yongeyeho ati “Nta kintu nabivugaho rwose, munyihanganire.”

Ugerageje gusobanuza byinshi uyu muhanzi, umubaza niba nawe ibivugwa abyumva, agusaba ko mwacumbika icyo kiganiro, akavuga gusa ko ari ukubeshya.
King James yakunze kuvuga ko uyu mukobwa Ishimwe baziranye ariko ko atari we mukunzi we, ahubwo ko gukomeza kuvuga ko bakundana kandi atari we ko ari ukubabangamira bose, we n’umukunzi we.

Uyu muhanzi yakunze kwirinda kugira byinshi atangaza ku rukundo rwe, akagira ati “iyo uvuze ko ufite umukunzi bigira amakuru bitanga muri sosiyete, iyo uvuze oya nabyo bigira amakuru aza nyuma yabyo; usanga ari ikintu gihora kizana izindi gahunda, niyo mpamvu njye nari navuze ko ntazongera kubivugaho.”

Ubwo King James yatangiye kuvugwaho ko akundana n’uyu mukobwa yari yasohoye indirimbo yitwa ‘Ndagukunda’.Icyo gihe King James yabajijwe niba afite umukunzi avuga ko amufite ariko ko ataramwemerera ko amutangaza mu itangazamakuru.

Gusa abavugaga ko uwo mu kunzi King James akundana nawe yaba ari uwo mukobwa Elcy bashingiraga ku makuru yemezaga ko mu masaha y’umugoroba, King James yajyaga gusura uyu mukobwa ndetse ko bari bafitanye ubushuti bukomeye.

King James ubwo yajyaga kumurika Album ‘Urukundo’ mu Karere ka Rubavu mu Kuboza 2016, yavuze ko nawe ateganya kuzashinga urugo nk’abandi basore, kandi ko ukuri kwe ku by’umukunzi azakwemeza neza mu mwaka wa 2017.

Martin MUNEZERO

Ibitekerezo

  • nari kwishima iyaba ayo makuru ariyo pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa