Kinyinya: Burende yarashwe igiye kurimbura Abatutsi yahinduwemo urwibutso

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 9 April 2018 Yasuwe: 6354

Burende (blindé) Inkotanyi zarasiye ku gisozi yahinduwe urwibutso rw’amateka, bitewe n’uko yari igiye gutsemba Abatutsi bari bihishe mu mirenge ya Kinyinya, Gisozi na Jabana.

Burende yarashwe n’abasirikari b’Inkotanyi i Kagugu

Aho iyi burende yarasiwe mu Kagari ka Kagugu hashyizwe urwibutso ndangamateka ruzajya rwibutsa abanya Kinyinya uko batabawe n’Inkotanyi ku itariki 11 Mata 1994.

Mu gitondo cy’uwo munsi hari Inkotanyi zari zaraye zinjiye mu mujyi wa Kigali, zikambitse ku musozi wa Kagugu, nk’uko bisobanurwa na Kalinda Callixte uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Kinyinya.

Agira ati “Iyi burende yarashwe yarishoreranye n’izindi ebyiri zari zije kubuza Abatutsi bahungiraga kuri uyu musozi, kuko bari bumvise ko Inkotanyi zahageze.

“Iyi burende iyo itaraswa ingabo za Habyarimana zari zigiye kumara Abatutsi baturukaga hakurya Karuruma, Kabuye, Gisozi, Kagugu na Gaculiro.”

Abaturage b’i Kinyinya bibukiye kuri burende yarashwe igiye kurimbura imbaga y’Abatutsi ku itariki 11 Mata 1994

Kalinda avuga ko mu minsi ine Jenoside yari imaze itangiye gukorwa mu gihugu hose, i Kagugu hari hamaze kwicwa Abatutsi bagera kuri 280.

Asaba ko ku rwibutso rwo kuri Burende hakubakwa urukuta kugira ngo ayo mazina y’abishwe bose yandikweho.

Kalinda na bagenzi be bashimira Ingabo za FPR-Inkotanyi n’abaturage barimo uwitwa Nzabamwita Aloys na bagenzi be batuye ahitwa i Giheka.

Abarokokeye Jenoside i Kagugu bavuga ko aba baturage bashyize mu bwihisho Abatutsi, banashyiraho za bariyeri zikumira Interahamwe kuza kwica abaturanyi babo bahigwga.

Nyuma yo kwibukira kuri Burende, ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 24 mu Murenge wa Kinyinya byabere ku mashuri y’i Kagugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba yizeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bufatanije na Ministeri y’Ingabo, bakirimo kubaka urwibutso rwo kuri “Burende”

Kuri urwo rwibutso hari ikibumbano cy’umusirikare umwe warimo kurasa iyo burende; bikaba biteganywa ko hashyirwa undi ndetse n’ibindi bikenewe nk’uko bisabwa n’abaturage.

Urwibutso rwo kuri Burende rwubatswe mu 2017 hakoreshejwe miliyoni 31Frw, nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kinyinya.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu mafoto reba imyitozo ngorora mubiri ya mbere abakobwa bari mu mwiherero...

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, nyuma y’iminsi...
16 January 2019 Yasuwe: 2417 0

Jay Polly yatangaje umuhanzi utaramusuye muri gereza bikamutungura

Umuraperi Jay Polly uherutse gufungurwa ku bunani yavuze byinshi mu...
16 January 2019 Yasuwe: 3754 0

Nyuma yo kugaragara kwa bamwe mu bakobwa benshi barimo Umutoni Olive na...

Abakobwa 20 bari mu irushanwa ryo gushaka uzaba Miss Rwanda 2019 ubu bari...
16 January 2019 Yasuwe: 2518 0

Abantu benshi bibeshya kuri Rukundo bakamwifotorezaho baziko ari...

Rukundo Derrick ni umusore ukomeje gutangaza benshi kubera uburyo asa...
16 January 2019 Yasuwe: 2110 0

Umusore wigambye gukundana na Nyampinga Iradukunda Liliane yibasiriye...

Umuhanzi witwa Bahoza Danny uzwi nka Danny B wigambye ko yamaze umwaka wose...
15 January 2019 Yasuwe: 6312 12

Miss Vanessa na The Ben batumye ikibazo cya mukorogo cyongera kuvugwa...

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hadutse inkundura yiswe “10yearschallenge”...
15 January 2019 Yasuwe: 4373 0