skol
fortebet

Kitenge yiyongereye ku rutonde rw’abagabo bashaka gusimbura Diamond mu mutima wa Zari

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru ukomeye muri Tanzania yiyongereye ku mubare w’abagabo bashaka kwibagiza Zari agahinda yatewe na Diamond wamucaga inyuma.

Sponsored Ad

Maulid Kitenge, azwi cyane mu itangazamakuru ryo muri Tanzania, ubu akorera Radio ikomeye ya EFM iri mu zikurikirwa cyane. Uyu amaze iminsi yerekana ko hagati ye na Zari hari ikintu kidasanzwe ndetse aheruka kwerura ko bakundana kandi bafite gahunda yo kurushinga.

Uyu Maulid Kitenge aje nyuma y’undi musore witwa Ringtone Apoko uririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya wavuzweho byinshi birimo uburyo yiziritse kuri uyu mugore ashaka ko bakundana ariko bikarangira byanze. Ibya Ringtone Apoko byakajije umurego tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo yumvaga Zari mu kiganiro kuri Kiss FM yo muri Kenya akamusangayo amushyiriye imodoka nshya ya Range Rover yari yamuguriye, yagerayo agasanga undi yamaze kugenda.

Kitenge mu rwego rwo kunenga amakuru yagiye amuvugwaho ko yabenzwe na Zari yagiye ashyira hanze amafoto amugaragaza ari mu bihe byiza n’uyu mugore haba iwe mu rugo muri Afurika y’Epfo no mu tubari basangira.

Uyu mugabo uherutse kujya muri Afurika y’Epfo gusura Zari. Mbere y’uko ajyayo, hari inkuru zasakajwe muri Tanzania zemeza ko uyu munyamakuru yaterese Zari undi akamutera utwatsi. Nyuma yo kujya muri Afurika y’Epfo nabwo byatangajwe ko yagiye kwinginga Zari.

Amakuru aturuka ku nshuti ya hafi ya zari avugako uyu mu gabo Kitenge adakunzwe mu muryango wa Zari ndetse ko bifuza ko yasubirana na Diamond kuri ubu babyaranye abana 2.

Magingo aya ibyerekeye urukundo rwa Zari na Kitenge, uyu mugore ntarabivugaho gusa hari amafoto y’uruhererekane yabo bombi yagiye ajya ku mbuga nkoranyambaga basangira ibihe byiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa