Umuhanzi Kitoko Bibarwa wibera m’ Ubwongereza atangaza ko ateganya kugaruka mu Rwanda vuba kandi ko azahita abana n’umukunzi we atigeze atangaza amazina.
Avuga ko arambiwe kuba mu Bwongereza ko bityo yagaruka mu Rwanda cyane ko n’imishinga ye igenda ijya ku musozo.
Aganira na KT Radio kuwa Gatanu nimugoroba, kitoko Bibarwa yagize ati “Ibi sinakabivugiye kuri Radio ariko mu mwaka umwe cyangwa ibiri nzagaruka mbe mu Rwanda burundu. Bamvuga mu nkuru zo gushyingirwa, ariko kuri iyi nshuro ndabikora vuba kandi nzabamenyesha.”
Ni nyuma y’aho hari umwari utaramenyekanye uyu muhanzi Kitoko yigeze gushyira hanze kuri Instagram bagaragara banasomana, bikavugwa ko yaba ari uwo.
Uyu musore ukurura abakobwa yavuzwe mu gukundana n’abakobwa barimo umuhanzi Lillian Mbabazi, Fiona Kamikazi n’umunyamakuru Kizima Joella ariko we abitera utwatsi.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter