skol
fortebet

Kitoko ngo siwe urota ageze mu gihugu cy’amavuko

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Kitoko uri mu ndege agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri ine, yatangaje ko amasaha atinze ngo agera mu gihugu cy’amavuko yari akumbuye, ngo akumbuye kongera guhoberana n’abafana be bakadasohoka.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo inkuru zasakaye mu bitangazamukuru ko Kitoko Bibarwa waherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2013, yatumiwe mu bitaramo byo kwamamaza umukuru w’igihugu bizatangira tariki ya 14 Nyakanga 2017.
Uyu muhanzi wavuye mu Rwanda ajya gukomereza amashuri ye mu (...)

Sponsored Ad

Kitoko uri mu ndege agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri ine, yatangaje ko amasaha atinze ngo agera mu gihugu cy’amavuko yari akumbuye, ngo akumbuye kongera guhoberana n’abafana be bakadasohoka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo inkuru zasakaye mu bitangazamukuru ko Kitoko Bibarwa waherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2013, yatumiwe mu bitaramo byo kwamamaza umukuru w’igihugu bizatangira tariki ya 14 Nyakanga 2017.

Uyu muhanzi wavuye mu Rwanda ajya gukomereza amashuri ye mu Bwongereza, kuri uyu mugoroba yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ibishyimo bidasanzwe yagize nyuma yo guhamagarwa mu bitaramo byo kwamamaza Perezida.

Yavuze ko amasaha atinze ngo agere mu Rwanda yongere guhura n’inshuti za cyera n’abafana be bakomeje kumwereka urukundo rudasanzwe.

Yanditse agira ati :”Nciye bugufi nishimiye kugaruka mu gihugu cy’amavuko nyuma y’igihe kirekire….Ndahagera vuba cyane nongere kubona inshuti zanjye ndetse nongere no kubona abafana banjye bankunze.

Arongera ati :”Nkumbuye kongera kumva muzika yanjye mu bafana banjye ndetse no mu bandi bakomeje kunshyigikira…Imana isumba byose.

Uyu muririmbyi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat aragera mu Rwanda ku kibuga cy’Indege cya Kigali saa tatu n’igice z’ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017.

Kitoko akigera muri Amerika yatangiye kuhakorera indirimbo zitandukanye . Dore ko ari naho hari Meddy, The Ben, K8 Kavuyo, Emmy, Alpha Rwirangira n’abandi.

Igitaramo cya nyuma Kitoko aheruka kuririmbamo akiri mu Rwanda, n’igitaramo yakoreye i Gahanga cyamamazaga sosiyete y’itumanaho yari itangiye gukorera ibikorwa byayo mu Rwanda.

Kitoko ari mu nzira agaruka mu Rwanda

Ibitekerezo

  • Kitoko ntiyavukiye mu Rwanda, yazanywe mu Rwanda nyuma ya 1996 bahunze intambara ya Congo!
    Uru Rwanda rwabaye mugongo mugari umpekeye abana ntirwagombye kwibagiza bamwe ibihugu byabo!

    Mazimano umbaye kure rwose mba ngukoze mu ntoki! Si uwo gusa hari n’abandi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa