skol
fortebet

Kitoko yababajwe n’itandukana rya Urban boys akomoza ku kimuteye impungenge(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubwongereza Kitoko Bibarwa Patrick yatangaje ko yababajwe cyane n’itandukana ry’itsinda rya Urban boys gusa anavuga ko afite ikibazo cy’amashusho y’indirimbo yakoranye n’iri tsinda uko bizagenda.
Itsinda rya Urban boys rifite indirimbo yitwa "I miss you" ryakoranye na Kitoko uririmba mu njyana ya Afrobeat.
Uyu muhanzi ubwo yari ari mu Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza perezida Paul Kagame nibwo yaboneyeho n’umwanya wo gufata amashusho y’iyi ndirimbo (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubwongereza Kitoko Bibarwa Patrick yatangaje ko yababajwe cyane n’itandukana ry’itsinda rya Urban boys gusa anavuga ko afite ikibazo cy’amashusho y’indirimbo yakoranye n’iri tsinda uko bizagenda.

Itsinda rya Urban boys rifite indirimbo yitwa "I miss you" ryakoranye na Kitoko uririmba mu njyana ya Afrobeat.

Uyu muhanzi ubwo yari ari mu Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza perezida Paul Kagame nibwo yaboneyeho n’umwanya wo gufata amashusho y’iyi ndirimbo yakoranye na Urban boys.

Kitoko witegura no gusoza amasomo ye ari gukurikirana mu gihugu cy’Ubwongereza yatangaje ko yababajwe n’itandukana ry’iri tsinda gusa anibaza iby’amashusho bafatanye y’iyi ndirimbo uko bizagenda.

Kitoko avuga ko akimara kumva iby’itandukana ry’iri tsinda yabanje kubifata nk’amagambo ndetse ntiyabyizera na cyane ko yabonaga nta kibazo bafitanye ubwo bakoranaga amashusho.

Uyu muhanzi akomeza yibaza niba mu mashusho bafashe bazakuramo Safi cyangwa niba bazamurekeramo . Akomeza avuga ko ntacyo arabimenyaho neza ariko ko bazafata umwanzuro wabyo nk’abantu bakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa