skol
fortebet

Kitoko yakomoje kuri Senderi ukunze kumwishongoraho, anavuga ko adateze kwiyita umwami wa Afrobeat

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Kitoko Bibarwa yatangaje ko atazigera yiyita umwami w’injyana ya Afrobeat, ngo kuba Senderi akunze kumwishongoraho ko ariwe ufite igitome cya Salax Awards bishushanya ko yagihawe atabiteganyaga.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radio Rwanda aho yabajijwe ku butumwa yandikiwe na Senderi ubwo yiteguraga kuza mu Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza, anabazwa ku kuba hari bamwe mu bahanzi bakunze kwiyita abami b’injyana bakora. Mu gusubiza, Kitoko yabaje kuvuga igituma adashobora kwiyita umwami (...)

Sponsored Ad

Kitoko Bibarwa yatangaje ko atazigera yiyita umwami w’injyana ya Afrobeat, ngo kuba Senderi akunze kumwishongoraho ko ariwe ufite igitome cya Salax Awards bishushanya ko yagihawe atabiteganyaga.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radio Rwanda aho yabajijwe ku butumwa yandikiwe na Senderi ubwo yiteguraga kuza mu Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza, anabazwa ku kuba hari bamwe mu bahanzi bakunze kwiyita abami b’injyana bakora.

Kitoko na Senderi mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame

Mu gusubiza, Kitoko yabaje kuvuga igituma adashobora kwiyita umwami w’injyana ya Afrobeat yakunze kurwanira na Kamichi ndetse na Senderi Interanational Hit.

Mu magambo ye ati “Mu by’ukuri njyewe ntabwo ndakora umuziki numva ndigupiganwa n’abantu. Njye nkora umuziki nk’ibintu nkunda. Mba numva nshaka gukora style yanjye, imyandikire yanjye yihariye ariko sinavuga ngo ndarusha runaka. Njye indirimbo yanjye iyo nyumva mba numva ari nk’uko wakwifata ijwi muri telefoni yawe, wumva ari wowe muntu uvuga nabi kurusha abandi ku isi, nanjye rero ntabwo nshobora kumva indirimbo yanjye ngo numve indyoheye kurusha iy’undi muntu runaka, rero kugira ngo niyite umwami kandi Imana itarampaye ubushobozi bwo kuba nakumva uburyohe bw’ibihangano byanjye ngo menye n’amakosa aba abirimo ariko nzi ko ibyo nkora abantu babishima”.

Uyu muhanzi yumvikanishije ko bagenzi be bakunze kwiyita abami b’injyana baba bashaka kwamamara no kuvugwa cyane mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Yagize ati “Buri muntu wese aba afite agakoryo ke ko kwimenyekanisha. Hari n’ubwo uzumva n’uwiyita umwamikazi ari umugabo kugira ngo babone uko bamamara. Nkeka rero ko ibyo babivugishwa no kugira ngo bimenyekanishe.Njye uzampa izina ry’ubwami, Kitoko Umwami wa Afrobeat nzaryishimira ariko n’iyo anyereka undi ntacyo byantwara, icy’ingenzi nuko ibyo mba nkora biba bigenda neza.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, Senderi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagrm yibutsa Kitko ko uwamutsinze ntaho yagiye agihari.

Yagize ati “Uraho muvandimwe kandi muhanzi mugenzi wanjye, karibuni kabisa Kigali Rwanda ndacyanabitse cya gikombe cya Afrobeat kimwe wigeze gutwaraho ubu nkimaranye imyaka itatu nubu kandi imihigo irakomeje karibu turagukumbuye sana.”

Ku birebana n’ubu butumwa bwa Senderi, Kitoko yavuze ko nawe afite igikombe cya Afrobeat ariko ko atakirata cyane nk’uko Senderi akunze kubikorana umunsi ku wundi, ati “Burya kuba atekereza ko kuba agifite ari ishema kandi agomba kubingezaho, buriya azi ko aho yagikuye wenda atari mu nzira zisobanutse ariko niba agifite akora umuziki aragikwiye buriya. Ariko ashobora kuba azi ko yagisitayeho buriya. Simbizi … ariko se kuki njyewe ngifite nkaba ntarahamagaye abantu ngo mbabwire ngo ndagifite.”

Mbere y’uko Kitoko ava mu Rwanda yerekeza mu Bwongereza aho akurikirana amasomo ye mu bijyanye na Politiki, asize ashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Thank you Kagame’ yafatiye ku gasongero ka Kigali Convention Center.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa