skol
fortebet

Kitoko yerekeje mu Bwongereza nyuma y’ukwezi n’iminsi 18

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Musabwa Bibarwa Patrick wamamye nka Kitoko muri muzika nyarwanda yamaze kuva mu Rwanda aho yari yaje mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi wanegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Umuryango.rw, wahawe amakuru y’uko uyu muririmbyi yavuye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 kanama 2017 ahagana saa mbili z’igitondo ariko ngo yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo; aho yerekeje mu Bwongereza gukomeza (...)

Sponsored Ad

Musabwa Bibarwa Patrick wamamye nka Kitoko muri muzika nyarwanda yamaze kuva mu Rwanda aho yari yaje mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi wanegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Umuryango.rw, wahawe amakuru y’uko uyu muririmbyi yavuye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 kanama 2017 ahagana saa mbili z’igitondo ariko ngo yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo; aho yerekeje mu Bwongereza gukomeza amasomo mu binjyanye na Politiki.

Kitoko avuye mu Rwanda ashyize hanze amajwi n’amashusho y’indirimbo ‘Thank you Kagame’ yakoreye ku gasongera ka Convention Center iri mu mujyi wa Kigali.

Kitoko akigera mu Rwanda/Photos:Igihe

Yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Yaje mu Rwanda tariki 12 Nyakanga 2017 ahagera I saa ine z’ijoro asanganirwa n’imbaga y’abakunzi ndetse n’inshuti ze n’abo mu muryango we.

Kitoko Bibarwa wakunzwe mu ndirimbo zifite umudiho wa Afrobeat, yakirijwe ibibazo bitandukanye n’itangazamakuru; yabajijwe ku rukundo rw’ibanga agirana n’umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame. Kitoko yarabigaramye ‘ngo uretse no guhura nta nubwo baziranye.”

Uyu muhanzi kandi yongeye kubazwa ku bukwe byavugwaga ko yari amaze iminsi ategura mu ibanga n’umunyamakuru Kizima, Kitoko yavuze ko ataribyo ahubwo ko nawe akiri gushakisha.

Yanabajijwe ibijyanye n’uko mugenzi Senderi akunze kumwishongoraho avuga ko ariwe ubitse igikombe cya Salax Awards, Kitoko yasubije ko Senderi ahora abivuga nk’aho yacyegukanye mu buryo butanyuze mu mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa