skol
fortebet

Kitoto yashyize hanze amafoto agaragaza umukobwa umuha umunezero

Yanditswe: Saturday 17, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Kitoko abinyujije kuri instagram konte ye yashyizeho umukobwa yemeza ko amuha umunezero.
Kitoko Bibarwa umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye akaba aririmba njyana ya Afro Beat,nyuma yigihe kinini abazwa n’abakunzi be ibijyanye n’umukobwa bakundana, kuri ubu yabasubije yifashishije ifoto y’umukobwa witwa Merci,yemeza ko ariwe mukobwa uhiga abandi bose mu kumuha ibyishimo.
Kitoko akaba yamwifurije isabukuru nziza amubwira ko amuha umunezero mwinshi.
Yagize ati “Isabukuru nziza ku (...)

Yagize ati “Isabukuru nziza ku mukobwa untera kunezerwa cyane kurusha abandi….. Isabukuru nziza Merci ”. Kuri aya magambo Kitoko yakoresheje icyitwa H-Tag zigira ziti” Ntewe ishema, uyu munsi n’ejo, kuko ndi umunyamahirwe”.

Mu bitekerezo bitandukanye byagiye bishyirwa kuriyi foto benshi bagiye bamubaza niba ariwe mukobwa bakundana “Nuyu c cyangwa dutegereze undi “Uyu ni we kbx nyuma y’ umwaka 1 barabisoza kbx, ni confirm.

Twakwibutsa ko Kitoko aherutse mu Rwanda ubwo yashyiraga hanze amashusho y’ indirimbo ye yise Kamikazi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa