skol
fortebet

Kizito Mihigo arifuza gukorana indirimbo n’umuraperi

Yanditswe: Wednesday 14, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi ukundwa na benshi Kizito Mihigo yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop kugira ngo yiyegereze abakunzi be basanzwe banakunda iyi njyana.

Sponsored Ad

Kizito Mihigo umaze amezi 2 afunguwe,yatangaje ko ari gukora cyane kugira ngo yongere kwigarura abakunzi be bari bamaze igihe batamwumva mu bihangano bitandukanye birimo n’ibya gikiristo,yabwiye Large TV ikorera kuri You Tube ko yifuza gukorana indirimbo n’umuraperi kugira ngo yigarurire urubyiruko.

Yagize ati “Ndatekereza gukorana indirimbo n’umuraperi nkaririmba classique yanjye agashyiramo imirongo ye arapa.Sinzi niba byajyana gusa icyo nshyigikiye ni uko n’abakunzi ba Hip Hop tutabibagirwa kuko ubutumwa dutanga ziba zireba abantu bose.Hari abavugaga ko ntabikunda ariko ndabifite muri gahunda.

Kizito yabajijwe umuhanzi w’umuraperi yifuza gukorana nawe avuga ko hari abahanzi ba Hip Hop b’inshuti ze barimo Ama G The Black,ndetse avuga ko yahuriye muri gereza na PFLA ndetse na Jay Polly ku buryo byamworohera kuvugana nabo bakaba bakorana.

Nyuma yo kuva muri gereza Kizito Mihigo yasohoye indirimbo nziza cyane yakunzwe n’abantu benshi yiswe Aho kuguhomba yaguhombya ndetse afite gahunda yo gukomeza gukora ibihangano bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa