skol
fortebet

Kizito Mihigo ngo arifuza gukorana indirimbo n’umuraperi P Fla nk’umuhanzi babanye muri gereza ya Mageragere

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kizito Mihigo yatangaje ko yakunze uburyo P Fla yasohotse mu gereza yarahinduye imico ngo bikunze nawe bazakorana indirimbo nk’umuntu babanye muri gereza ya Mageragere.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize ubwo Kizito Mihigo yatumirwaga kuri radiyo Contact Fm yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo uko yasanze Kigali imeze nyuma yaho avuye muri gereza asubiza ko yasanze byinshi byarahindutse mu buryo bugaragarira imboni.

Yakomeje avuga ko muri byinshi yasanze byarahindutse harimo n’umuziki w’u Rwanda ugereranyije nuko yawusize ikindi ngo yasanze impano zariyongereyeaho yatunze agatoki zimwe mu ndirimbo yakunze harimo iyitwa ‘ Ishusho y’urukundo’ ya Queen Cha ndetse n’indirimbo za Buravan hafi ya zose.

Ku ikubitiro yavuze ko yakunze indirimbo z’umuhanzi Yvan Buravan ndetse n’umuhanzi Andy Bumuntu kubera ijwi rye rifite umwimerere aho yanahamije ko Buravan yari akwiye kiriya gihembo cya Prix Decouvertes yatsindiye gitegurwa na radiyo y’abafaransa.

Mu kiganiro yakomeje avuga ku bahanzi bandi yakunze indirimbo zabo harimo indirimbo P-Fla aherutse gukorana na Aline Gahongayire ko ari nziza ndetse ko yakunze ubutumwa buyikubiyemo.

Yagize ati “Niriya ndirimbo P-Fla yaririmbanye na Gahongayire ifite amagambo meza kuko yasohotse twarabanje kubiganiraho kuko twarabonanaga kenshi kandi nashimye ukuntu yasohokanye imico myiza .“

Mu kiganiro yabajijwe niba badashobora gukora indirimbo ya [All Stars] nk’abahanzi babanye muri gereza ya Mageragere maze asubiza ko cyaba ari igitekerezo cyiza kandi harimo n’abahanzi b’abahanga.

Ati” Icyo ni igitekerezo cyiza kandi twabikora kuko abahanzi bose nabonyemo hariya bari bafite impano.”

Yongeyeho ko yatunguwe n’impano ya Gisa cy’Inganzo kuko ngo ni umuhanzi wamufashije mu bihe byo kwibuka muri gereza aho yafashaga abandi baririmbyi mu buryo bwo kuririmba aho yasoje avuga ko bariya bahanzi bose bazongera guhura bakaganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa