skol
fortebet

Kizito Mihigo yagiriye inama abahanzi bagenzi be bifuza ko indirimbo zabo ziramba

Yanditswe: Tuesday 09, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Kizito Mihigo yavuze ko ubutumwa umuhanzi yaririmbye mu ndirimbo aribwo butuma idasaza.

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizito Mihigo warekuwe nyuma y’ imyaka ine n’igice yari amaze muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi. Yahawe imbabazi na Perezida Kagame.

Nyuma yuko Kizito Mihigo arekuwe yabwiye itangazamakuru ko muri gereza yigishijwe byinshi ndetse bizamubera impamba ikomeye mu buzima bwe ndetse aboneraho kubwira abahanzi bagenzi be guhanga indirimbo zivuga ibyiza mu kimbo cyo guhanga izumvikanamo ibibi .

Muriki cyumweru gishize ubwo yaganiraga nimwe muri Radio ya hano Rwanda yasabye abahanzi nyarwanda ko bashira imbaraga mu ndirimbo zitanga ubutumwa.

Yagize ati” Indirimbo zijyanye n’imyidagaduro zirahari ,ariko indirimbo zitanga ubutumwa zirajyenda zigabanuka nifuzaga ko nkuko sosiyete igenda yihuta mu ikoranabuhanga n’iterambere mubyo tubona byose birimo inyubako […] hajyenda habaho iterambere mu bijyanye n’ubumenyi n’ubuhanzi […] [ho yaboneyeho umwanya wo gushimira Leta kuba yarashyizeho uburyo bwo guteza imbere ubuhanzi.”

Yakomeje avuga ko ubutumwa buba buri mu ndirimbo aribwo butuma idasaza.

Twakwibutsa ko Kizito Mihigo nyuma yuko avuye muri Gereza yashyize hanze indirimbo yise Ibyishimo bibi aho ateganya kuzashyira hanze n’izindi ndirimbo avuga ko zimwe murizo arizo yahimbiye muri Gereza.

Ibitekerezo

  • Abwirwa nikise ko ibye bizaramba cyangwa byarambye kandi barabukuye kumurongo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa