skol
fortebet

Kizito Mihigo yatangaje agashya kamubayeho ubwo yakoreshaga Instagram ku nshuro ye ya mbere

Yanditswe: Wednesday 05, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Kizito yatangaje ko ubwo yakoreshaga Instagram ku nshuro ye ya mbere yashatse gushyiraho amashusho y’indirimbo ye yose gusa ntakamenye ko bashyiraho amashusho atarengeje umunota umwe gusa.

Sponsored Ad

Kizito Mihigo kuri ubu uri mu bikorwa byo kwamamaza indirimbo ze mu kiswe ‘MediaTour’ yagarutse ku bintu bitandukanye byamubayeho akiva muri gereza aho yavuze ko yasanze byarahindutse ugereranyije nuko yafunzwe hameze.

Mu byamutunguye cyane harimo imikoreshereze y’urubuga rwa Instagram aho ngo ku nshuro ye ya mbere yabonye abantu bashyiraho amashuso yabo magufi we akagirango nukutayashyiraho yose kubw’impamvu zabo gusa we agerageza gushaka uko ayashyiraho gusa biramwangira bitewe n’indeshyo yayo .

Yagize ati” Umunsi wa mbere nkoresha Instagram nashatse gushyiraho indirimbo yanjye yose kugirango abantu bose bayirebe mu buryo bworoshye gusa byaranze kubera ubunini bwabo mu gihe njye nagiragango ni uburemere bwabo [Video Format] nagerageje uko nayigabanyiriza uburemere [ Video Format in 3GP] gusa nabyo biranga.”

Yakomeje avuga ko byamuyobeye bikaba ngombwa ko yitabaza bagenzi be basanzwe bakoresha uru rubuga rwa Instagram bamubwira hashyirwaho amashusho atarengeje umunota ngo niko kubimenya ahita agabanya indirimbo ye ashyiraho agahwanye n’umunota umwe.

Yasoje avuga ko mu gihe yamaze muri gereza ari kinini yasanze byinshi byarahindutse mu buryo bugaragarira ijisho ndetse ko yasanze umuziki wo mu Rwanda warateye imbere aho yanumvishe bamwe mu bahanzi bafite impano barimo Andy Bumntu ndetse na Yvan Buravan akongeraho ko hari na zimwe mu ndirimbo yakunze zirimo Ishusho y’urukundo ya Queen Cha n’indirimbo Aline Gahongayire yakoranye na P Fla nyuma yuko avuye muri Gereza kuko ngo n’indirimbo ifite ubutumwa. Kuri ubu Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo yise ‘Aho kuguhomba yaguhombya’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa