skol
fortebet

Kizito Mihigo yatangaje bamwe mu bahanzi nyarwanda yamenye akigera hanze atari azi

Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Kizito Mihigo umaze iminsi ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ,yatangaje ko nyuma yuko avuye muri gereza yamenye abahanzi barimo Marina ,Buravan ndetse ndetse n’indirimbo yitwa ntakibazo yasanzwe ikunzwe na benshi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko kuri ubu yabaye mushya ndetse ashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamuhaye Imbabazi nyuma yo kumva gutakamba kwe amusaba imbabazi .

Kizito Mihigo yavuze ko yafunzwe hagezweho King James gusa kuri ubu yasanze hagezweho uwitwa Marina ndetse .

Yagize ati” Nafunzwe hagezweho ba King James. Njye nakoranye na ba Meddy, The Ben bataragenda. Buriya Shannel, Miss Jojo bari abo mu gihe cyanjye.

Ubu hari umuhanzi bashya. Hari abo numvise bitwa Marina na Buravan. Ni amazina mashya.

Abajijwe indirimbo yumvishe nyuma y’iminsi 3 afunguwe yavuze ko ari iyitwa ntakibazo

Ati” Hari indirimbo numvise ivuga ngo nta kibazo nshaka kwitera [aseka]. Mu rugo tujya tuyumva. Ni indirimbo yo kwidagadura.

Twakwibutsa ko Kizito Mihigo yarekuwe nyuma y’uko ku wa 26 Kamena 2018 yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa