skol
fortebet

Kizito Mihigo yatangaje umuhanzi bashobora gukorana indirimbo

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kizito Mihigo yatangaje ko mu bahanzi yumvishe indirimbo zabo kuva yava muri gereza yabonye umuhanzi Andy Bumuntu bashobora guhuza bagakorana indirimbo kuko yumvishe uburyo aririmbamo bahuza.

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizito Mihigo kuri ubu uri mu gikorwa cyo kuzenguruka itangazamakuru yamamaza indirimbo ye nshya yise ‘aho kuguhomba yaguhombya’ yabajijwe ibibizo bitandukanye birimo nk’umuhanzi yumva ko bakorana indirimbo maze asubiza ko hari umuhanzi urimo guca ibintu muri iyi minsi witwa Andy Bumuntu baririmba kimwe.

Yavuze ko bitewe nuko yumvishe uriya muhanzi aririmba bisa neza nuko aririmba ndetse ko baramutse bahuje imbaraga bagakorana ko bakorana indirimbo nziza.

Yagize ati” Hari umuhanzi numvishe muri iyi minsi urimo guca ibintu witwa Andy Bumuntu numvishe ari umuhanzi turirimba kimwe mbese turamutse dukoranye indirimbo twahuza.

Yakomeje avuga ko uriya musore afite umwihariko mu miririmbire ye ndetse ko hari aho yabonye ko bahuza cyane kuko hari ahantu agera akaririmba ajyana hejuru mu buryo bwo kwerekana amarangamutima ye afitiye iyo ndirimbo.

UMURYANGOTukimara kumva aya makuru twavuganye Andy Bumuntu tumubaza uko yakiriye iyi nkuru maze adusubiza ko gukorana indirimbo nawe ari ibintu byiza ndetse ko ubufatanye aricyo kintu cyambere

Yagize ati"Gukorana nawe indirimbo n’ikintu kiza kandi ubufayanye nicyo kintu cyambere nishimiye kuba nakorana indirimbo nawe."

Twakwibutsa ko Andy Bumuntu ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe muri iyi minsi nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise Mine kuri ubu akaba yagarukanye indi nshya yise Stay aho ahamya ko yakiriwe ababashije kuyumva bayakiriye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa