skol
fortebet

Kizito Mihigo yavuze ibyo umukobwa ashaka kurongora vuba aha agomba kuba yujuje

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda mu ndirimbo zaririmbiwe Imana n’izindi zifite ubutumwa bugiye butandukanye ’Kizito Mihigo’ yavuze ibyo umukobwa yifuza gushaka agomba kuba yujuje kugira ngo bahuze.

Sponsored Ad

Kizito Mihigo ubwo aheruka gusohoka muri Gereza ku mbabazi za Perezida w’igihugu cy’u Rwanda ’Paul Kagame’,yatangaje ko umushinga wa mbere avanyeyo ari ugushaka umugore bitewe n’isomo yahigiye ryo gufungwa udafite umufasha,mu kiganiro na Isango Tv yatangaje ibyo umukobwa yifuza ko barushingana agomba kuba yujuje.

Umunyamakuru yatangiye abaza Kizito Mihigo ashingiye ku kibazo umufana yaramubajije ,impamvu ava muri gereza yavuze ko atari byiza gufungwa udafite umufasha,Kizito asubiza umunyamakuru ko impamvu gufungwa ari ibintu biza bitunguranye ndetse bigakomera kuruta nuko wabitekerezaga.

Kizito Mihigo yagize ati "Nuko iyo umuntu afunzwe ntabwo ari ibintu aba yariteguye...Gufungwa ni ibintu bitungurana kandi bikaba byakomera kurusha uko umuntu yabitekerezaga..Umuntu w’umusore ufite imyaka 37 nkiyo mfite ubu,aramutse afunzwe agakatirwa burundu nta mwana asize nta muryango asize..nibyo bita mu kinyarwanda gukenyuka cyangwa guhambanwa ikara....".

Aha Kizito yatanze urugero ku rubyiruko rw’iki gihe ngo aho usanga gushaka babifata nk’ikintu cyo kwishimisha cyangwa cyo gushaka kwerekana ko ageze ku ntera runaka,mu gihe we amaze kubona ko gushaka ari ikintu cyo kwiyubaka atari ikintu cyo gukinisha.

Aha umunyakamuru yakomeje avuga ko Kizito yari afite abakobwa benshi bamukundaga nabo we yakundaga ndetse ko yatekerezaga gushaka umugore na mbere hose,niba umugore yashakaga ibyo yasabwaga kuba yujuje byarahindutse aho aviriye muri gereza.

Kizito Mihigo yasubije avuga ko bitahindutse ibyo agomba kuba yujuje gusa uburyo abikurikiza aribwo bwahindutse...aho yatanze urugero ko mbere ashobora kuba yarakundaga umukobwa w’inzobe kandi muremure ariko yagera muri gereza akazasanga yaribeshyaga ndetse akomoza no ku ijambo rigira riti "Inshuti uyibonera mu byago".

Umunyamakuru yabajije Kizito Mihigo ibyo umukobwa yifuza kubakana nawe urugo ibyo yumva akwiye kuba yujuje,avuga ko akunda umukobwa ahura nawe akabona aramukuruye,umukobwa ukeneye kubaka urugo koko atari wawundi wo kwishimishanya gusa ndetse avuga ko uko umuntu agenda akura hari n’ibindi bigenda bihinduka harimo no kumesa kamwe.

Ibitekerezo

  • Just an empty story! Ngo yatangaje ibyo umukobwa "ashaka kurongora vuba aha..." kandi nyine ntawe arabona? vuba aha kuri mwe ni ryari?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa