skol
fortebet

KNC na mugenzi we bavuze ko Mwiseneza Josiane nadahabwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 bazamwiyambikira iryabo

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

Kakooza Nkuliza Charles nyiri Radio na TV1 ndetse n’umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda Angelbert Mutabaruka,batangaje ko biteguye kwiyambikira ikamba Mwiseneza Josiane naramuka atarihawe n’abategura irushanwa ya nyampinga w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Aba banyamakuru b’ibyamamare mu Rwanda bavuze ko bakunze uko Mwiseneza Josinae yigiriye icyizere ndetse biteguye kumwambika ikamba ryabo igihe cyose yaba atarihawe n’abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

KNC yagize ati “Mwiseneza Josiane ni umwari ugaragaza Umunyarwanda wifitiye icyizere. Ibindi byose sinshaka. Nibanatwambura n’ intsinzi yacu sinzi…njyewe nemera umuntu wigirira icyizere, ibintu bya mama sinjya mbyemera. Reka twandike amateka tugira Miss Josiane Miss koko. Miss ufite icyizere ninawe Abanyarwandakazi bagomba kwigiraho kwigirira icyizere.Bakunzi ba Mutabaruka , bakunzi banjye, dutore Josiane.”

Mutabaruka we yagize ati “Nibatamutora twebwe tuzamwambika ikamba ryacu”.

Benshi mu banyarwanda bashyigikiye Mwiseneza Josiane kubera ko yatinyutse akava I karongi iwabo akaza guhangana n’abakobwa bo mu mujyi wa Kigali bamaze igihe barigaruriye iri rushanwa .

Ibitekerezo

  • Abategura iri rushanwa ubwo batarihaye uwabanyarwanda bashigikiye ryahabwa nde ?Ni igihe cyabo cyo kureba ukuri kwabo.

    Ndumva ibyari miss Rwanda nibatareba neza bizamera nka Rayon na APR mubyitondere

    Abategura Miss Rwanda muzakurikize amategeko muzirinde fanatisme n’igitutu kuko abo bakobwa bitabiriye Bose nabo n’uko bigiriye ikizere kandi siko Bose ari abo mumijyi

    Iri rushanwa mbona rihombya igihugu kbx nta kamaro gafatika mbona rifite

    rwose mureke gusebya abakobwa b.abanyarwandakazi ni abana bacu bose .Umukobwa wese wahagurutse aje mw’irushanwa yifitiye ikizere kandi bose nibeza .nta mukorogo abo bana bafite ni imibiri yayo ikeye kubera gukaraba n’imibereho yabo y’isuku.Ababishinzwe ntimuzite kubyo abafana kuko ni amarangamutima gusa.Miss ni uzahagararira igihugu asobanukiwe afite n’umuco nyarwanda kandi barawufite bose.

    Ariko kandi abashinzwe miss muri kugitutu mutitonze muzabigira nkibya bagbo na watara ibi birasobanutse icyo abanyarwanda bashaka murabireba ,ahubwo nuko bizabera ahanti hiyubashye hari umutekano ukaze byari kuzaba nka gumaguma Tom close yatwaye abafana ba Jypolly bakadutera amabuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa