startimes

KNC yasabiye umunyamakuru batangiranye kuri Radio1 kujyanwa Iwawa

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 14 August 2019 Yasuwe: 7662

Kakooza Nkuriza Charles yasabiye umuraperi Ngoga Edson [Pacson] kujyanwa mu kigo ngororamuco kubera imyitwarire ye avuga ko ikabije kuba mibi no gukoresha ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru.


Sponsored Ad


Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi wa Radio na TV 1 yabivugiye mu kiganiro ahuriramo buri gitondo na mugenzi we Angelibert Mutabaruka cyitwa ‘Rirarashe’ gica kuri iyi radiyo abereye umuyobozi.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Kabiri bari bafite insanganyamatsiko ivuga ku rubyiruko, aho bagarutse cyane ku bigo ngororamuco n’uko urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge kubera ibi bigo rukabasha kubivamo ariko hakaba n’urundi rutabireka ruva muri ibi bigo rukongera rukabijyamo.

Bavuze no ku bahanzi bamwe bagiye bafungwa kubera ibiyobyabwenge bakagaruka barabaye bashya, batanga ingero zirimo urwa P Fla wajyanywe i Mageragere mu minsi ishize akamarayo umwaka ndetse na Gisa cy’Inganzo bose bavuga ko ari abantu baje batandukanye cyane n’uko bafunzwe bameze.

KNC yahise avuga ku muraperi Pacson ko we akwiriye kujyanwa i Iwawa kuko afite imyitwarire itari myiza irimo iyo kunywa ibiyobyabwenge.

Yavuze ko hari amakuru aherutse kumwumvaho akumva nibura ajyanywe mu kigo ngororamuco hari ikintu byahindura ku myifatire ye.

Mu kiganiro uyu munyamakuru akaba n’umuraperi yahaye IGIHE, yavuze ko KNC atari akwiriye kumushinja kunywa ibiyobyabwenge kuko kuva batandukana mu 2017 amukorera kuri Radio na Tv 1, ubu atazi ubuzima abayemo.

Ati “Kuva twatandukana ntabwo azi ubuzima mbayemo uretse ibyo yumvana abandi, ikindi na polisi ntabwo ijya ihamya umuntu icyaha ahubwo agihamywa n’urukiko. Ntabwo yari akwiriye kuvuga gutyo. Duheruka kuvugana mu 2018 byari ibintu bijyanye n’ubuzima bwite hagati yanjye na we. Inzego zibishinzwe nizo ziba zikwiriye guhamya umuntu icyaha.”

Avuga ko iyaba anywa ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda ubu aba yarafunzwe cyangwa akajyanwa i Iwawa, ngo icyo kikaba gishimangira ko atari byo.

Uyu muraperi utari kumvikana cyane mu itangazamakuru muri iki gihe no mu muziki nk’uko yabikoraga mu myaka yashize, yavuze ko umuziki akiwurimo ariko itangazamakuru akaba yararivuyemo ashaka guhindura ubuzima.

Mu muziki cyane mu bakora Hip hop hagiye humvikanamo ikibazo cy’abakoresha ibiyobyabwenge ndetse ubu umuraperi Neg G The General, Fireman na Young Tone bari kugororerwa i Iwawa.

KNC ni umugabo utajya akunda kuripfana mu gihe hari icyo abona adashyigikiye. Uretse kuba afite ikinyamakuru gikomeye ni n’Umuyobozi wa Gasogi United iherutse kubona itike yo gukina mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2019/2020.

Pacson yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye yajyaga ahurizamo abandi baraperi, muri izo harimo ‘Samehood’, ‘Imvune z’abahanzi’, ‘Anti Virus’ n’izindi nyinshi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abafana ba Mwiseneza Josiane yabateye kuvuga bitewe n’umupira...

Miss Mwiseneza Josiane mu minsi ishize ubwo yashyiraga hanze ifoto yambaye...
4 August 2020 Yasuwe: 2811 0

Ifoto y’umunyarwandakazi Kate Bashabe yatumye abasore bamutomagura...

Kate Bashabe ni umwe mu banyarwandakazi kuri ubu bakurikirwa n’abantu benshi...
3 August 2020 Yasuwe: 5957 0

Hakizimana yegukanye irushanwa rya Miss Ngozi ahembwa ibihumbi 248 Frw mu...

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2020 mu Burundi nibwo...
3 August 2020 Yasuwe: 1786 0

Wizkid yahawe akayabo ka Mliyari z’amanyarwanda kubera indirimbo yakoranye...

Umuririmbyi Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid, ari mubyishimo...
3 August 2020 Yasuwe: 1907 0

Harmonize yasinyishije muri label ye umuhanzi ukomeye muri Nigeria

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize, akaba na nyiri nzu...
3 August 2020 Yasuwe: 548 0

Miss Uwase Vanessa yahawe indi mpano n’umukunzi we w’umukongomani[AMAFOTO]

Mu minsi ishize twababwiraga ko Miss Uwase Vanessa yashimiye umukunzi we...
1 August 2020 Yasuwe: 9915 0