skol
fortebet

Knowless afata Clement nk’uwakoze ibidasanzwe mu buzima bwe nyuma y’ibibazo by’urudaca

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Ingabire Butera J’ean D’Arc wamamaye nka Butera Knowless muri muzika Nyarwanda, avuga ko we n’umutware we ari ikipe itsinda, ngo yanyuze mu bizazane bikomeye ariko barakomeje kugeza ku itsinzi yishimira kugeza ubu.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Kanama 2017, nibwo Knowlesss yashyize hanze indirimbo yise ‘Winning Team’ agitangira umushinga wo kuyikoraho yakomeje kuyamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram anabishwamo bikomeye n’inzu itunganyamuzika ya Kina Music.
Yaba (...)

Sponsored Ad

Ingabire Butera J’ean D’Arc wamamaye nka Butera Knowless muri muzika Nyarwanda, avuga ko we n’umutware we ari ikipe itsinda, ngo yanyuze mu bizazane bikomeye ariko barakomeje kugeza ku itsinzi yishimira kugeza ubu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Kanama 2017, nibwo Knowlesss yashyize hanze indirimbo yise ‘Winning Team’ agitangira umushinga wo kuyikoraho yakomeje kuyamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram anabishwamo bikomeye n’inzu itunganyamuzika ya Kina Music.

Yaba Knowless ndetse n’umugabo we Clement, icyo bandikaga cyose bongeragaho ijambo ‘Winning Team’ bisobanuye ikipe itsinda. Kuva amashusho atunganyijwe kugeza ku majwi yayo asohotse Knowless yirinze kugira byinshi avuga ku gisobanura cy’iyi ndirimbo.

Gusa ubwo yageze hanze Knowless araza gutumirwa mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro nk’uko bisanzwe bigenda asobanure byinshi kuri iyi ndirimbo. Biramenyerewe ko umuhanzi washyize hanze indirimbo aterura ngo avuge ukuri kwihishe inyuma y’icyo gihangano.

Kenshi uzumva akubwira ko atariwe wayihimbiye cyangwa wumve ngo ni inkuru y’inshuti yanjye yambwiye cyangwa yumvise agahitamo kuyikoraho.Ibi binashimangirwa n’ukuri kwanyuzwaga mu indirimbo nyuma y’itandukana rya Knowless na Safi ryazamuye ibihangano bishya by’indirimbo, abanyarwanda bararyoherwe bacinya akadiho bati “Abahanzi bacu bari gukora neza.”

Knowless yashyiraga hanze indirimbo yahimbye avuga kuri Safi ariko mu biganiro bitandukanye akabigarama. Safi Madiba nawe yifashishije itsinda rya Urban Boys yakomeza kumvikanisha aho ahagaze nyuma yo gutandukana n’umukobwa babanaga mu inzu imwe [Babanye amaze atandatu] , nyamara imbere y’itangazamakuru yavugaga ari inganzo yamukirigise.

Knowless yatandukanye mu buryo bweruye na Safi. Bamwe bati yisangiye King James nawe wari ukiri muri Kina Music. Abandi bati: “Clement aramutwaye”.

Bidatinze, Safi yahise asohora indirimbo igira iti: “Wampoye iki”. Umuntu wese wari uzi iby’urukundo rw’aba bombi byamworohera guhuza iyi ndirimbo no kubyara amahari hagati yabo, akaba aribyo byatumye Safi abaza Knowless ati: “Wampoye iki?”

Iyi ndirimbo yasohotse muri Kamena 2012, igaragaramo bimwe mu bimenyetso by’umubano wa Safi na Knowless wo mu bihe bya mbere.

Iyi ndirimbo yaje gusubizwa mu marenga, aho Knowless nawe yasohoraga indi ivuga ngo “Warurihe?” isa nk’iyihenura kuri Safi, igasingiza urukundo yari arimo na Producer Clement. Ibi byaje kujya i Rudubi mu nteruro ivuga ngo “Iyo ntaza kubona umukara sinari kumenya ko umweru ubaho”. Inkundarubyino ziti: “Safi yiswe Umukara naho Clement ni Umweru.”

Kuri ubu, Knowless yamuritse amashusho y’indirimbo ‘Winning Team’ yamaze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga na Mpuzabantu. Abacengewe na muzika bumvamo icyizere gikomeye Knowless yamaze kwiyubakoma biturutse ku mugabo we Clement.

Butera ugaragara muri aya mashusho nk’umuntu mushya mu myambaro igezweho n’imbyino atamenyereweho, aterura avuga ko iyo yacitse intege yumva ijambo ryiza rituruka ku mugabo we umwibutsa gukomeza gukora.

Muri iyi ndirimbo Knowless, anumvikanisha neza ko atakwifata ahari ho hose yasabwa kwitangira umukunzi we. Ibi abenshi babihuza n’inkuru z’urudaca zasohotse ubwo Knowless na Clement bakoraga ubukwe muri Nyakanga 2016.

Hari abavuga ko uyu muryango ukomeye ndetse uzi kurinda ijambo kenshi bashingiye kubivugwa muri rubanda. Ubukwe bwa Knowless na Clement bwatyaje ikaramu y’itangamakuru abandi bavumira ku gahera ngo ntibatumiwe, nyamara birengagiza ko ari uburenganzira bw’abo kubatumira cyane ko atari Concert nk’uko Knowless yakomeje kubyumvikanisha.

Bongera kuvugwa cyane, ubwo babyaraga umwana w’umukobwa bise ‘Or’. Knowless na Clement bakiva kwa muganga bakirijwe inkuru ivuga ko umwana wavutse atari uwa Clement ngo Knowless yamubyaye ku muherwe wo muri Uganda.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byavugaga ko bifite amakuru yizewe ahamya ko umwana atari uwa Clemet. Ishimwe Clement yaje mu ruganda rw’imyidagaduro azi ibyo arimo, ni umuhanga mu gusubiza itangazamakuru no kuvugana n’abantu bashobora kuvuga ibye.

Knowless ati "Nsinashidikanya hari aho nsabwe ku kwitangira"

Abatabyumva neza, bibuke ubwo Christopher yari mu kiganiro ku Isango Star akabazwa ibyerekeye umubano wa Knowless na Clement.Icyo gihe Christopher yavuze ko bakundana, agisohoka muri studio yahuye na Clement ampuha gasopo yo kutongera kuvugana ku mubano we na Knowless.

Clement yirinze kugira icyo avuga ku mwana we wari uvutse ndetse na Knowless yanumvikanye mu itangazamakuru avuga ko adashaka ko umwana we azavuka yisanga mu itangazamakuru mu nkuru z’urudaca ari nayo mpamvu bari bakoze uko bashoboye bakarinda ko amafoto ye yajya hanze.

Igihe cyarageze bashyira hanze amafoto ye ariko birinda gushyira hanze isura ye. Uretse ibyo kandi hiyongeraho no kuba barasezeranyijwe na Pasiteri wigenga, byazamuye iyandikwa ry’inkuru yewe Knowless na Clement babaye inkuru ibanza ku rupapuro rw’ikinyamakuru.

Kuba Knowless yarashatse atwite no kuba byaravugwaga ko atwite inda itari iya Clement byashoboraga kumuca intege mu kwiyubakira urugo. Hejuru y’ibi hiyongera ibitutsi bitandukanye uyu muhanzikazi yakirijwe ubwo yashyiraga hanze ifoto igaragaza indirimbo nshya yari agiye gushyira hanze ‘Winning Team’.

Bamwe bavugaga ko yiganye igihangano cy’umuraperi DJ Khaled ariko Knowless yanze kugira icyo avuga kugeza indirimbo ye igeze hanze. Ntiwakwirengagiza icyongereza yakoresheje yifuriza isabukuru nziza umwana we, byavuzwe ko yateruye amagambo y’undi mugore w’umwongereza wifurizaga umwana we kugira ibihe byiza.

Mu ndirimbo ’Winning Team’ Knowless ashimira umukunzi we

Ibi byose nibyo umuntu yashingiraho avuga ko ‘Winning Team’ ihishura neza isura y’uko Knowless yari ameze ubwo yumvuga ibyamuvugwaga. Knowless avuga ko yakomejwe n’inama umugabo we yagiye amugira.

Muri iyi ndirimbo agira ati “Turi ikipe itsinda. …Buri kimwe cyose nkora nkikorera wowe..Ntacyo wanyijeje ngo ntugikore ..Sinashidikanya bibaye ngombwa y’uko nkwitangira.”

Butera avuga ko bahereye kuri zero ariko kugeza ubu gutsinda bakaba baramaze kubigira intero mu rugo rwabo .Ati “Twahereye kuri zero gutsinda tubigira intero none turi abadakorwaho, abatanyeganyezwa…Sintinya abaduca intege kuko iyo nguye unsubizamo intege.”

Indiri nkuru bifitanye isano: http://umuryango.rw/imyidagaduro/ar...

Published on Feb 2, 2017..Artist: Butera Knowless..Audio: Ujya unkumbura
Produced by Ishimwe Clement

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa