Knowless Butera yahishuye ibidasanzwe umwana wabo w’imyaka 3 ari gukora

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 30 September 2019 Yasuwe: 3153

Knowless yavuze ko umukobwa we Or Ishimwe Butera ari gukura amwereka impano zitandukanye zirimo gukina amanota kuri piano kandi agahuza neza amwe mu majwi ngo ikindi abona azavamo umuririmbyi mwiza ngo kandi azamushyigikira.

Umuhanzikazi Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda batigeze bagaragaza umwana wabo kuva yavuka kugera magingo aya gusa we avuga ko ari ubushake ndetse bizafasha umwana wabo.

Akenshi yakundaga kubazwa n’itangazamakuru impano amubonamo gusa agahishura ko hari byinshi amubonamo gusa akemeza ko atarasobanukirwa nicyo yiyumvamo cyane.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko umwana we ku myaka 3 arimo kumwereka ibintu bidasanzwe birimo impano zitandukanye zirimo gukina amanota kuri piano ndetse ngo abona azamo umuririmbyi mwiza.

Ati: “ Umukobwa wanjye agerageza byinshi. Iyo ndirimba nawe ararimba, twakina umupira nawe akawutera ndetse ubu azi no gukina amanota amwe ya piano.”

Knowless avuga ko impano iyo ariyo yose azabona mu mwana we azamufasha kuyizamura, ngo ikibi ni uko yaba ihabanye n’amategeko cyangwa imwangiriza isura(yaba iy’umwana cyangwa iy’umuryango we.)

Umwana wa Knowless kandi afite amahirwe yo kumenya gukoresha ibyuma bya muzika bitandukanye kuko Nyina ari umuririmbyi, Se akaba umwe mu bahanga mu gutunganya muzika bakomeye mu Rwanda. Clement Ishimwe afite icyumba atunganyirizamo umuziki cyizwi mu Rwanda kitwa Kina Music ibi rero bibaha ikizere ko azabimenya vuba kandi bitagoranye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye...

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy,yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda...
21 October 2019 Yasuwe: 2880 0

Umunyarwandakazi w’imyaka 22 agiye kugaragara muri Filime y’uruhererekane yo...

Umunyarwandakazi w’imyaka 22 Iradukunda Belle Oceanne agiye kugaragara muri...
21 October 2019 Yasuwe: 1304 0

Igisupusupu yashyize hanze indirimbo nshya ya kane

Umuhanzi umaze igihe gito yamamaye mu Rwanda mu kuririmba injyana gakondo...
20 October 2019 Yasuwe: 3772 1

Umuhanzikazi Lady Gaga yishimanye n’umufana ku rubyiniro bimuviramo kugwa mu...

Umuhanzikazi Lady Gaga wo muri Amerika yahanutse ku rubyiniro agwa mu...
20 October 2019 Yasuwe: 3047 0

Davido yakoze ibidasanzwe ubwo yakiraga umwana we w’umuhungu wavutse kuri...

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido...
20 October 2019 Yasuwe: 4136 0

Kay Martha uherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye...

Kay yavuze ko adateganya kurongorwa kuko hari byinshi byo gukora...
20 October 2019 Yasuwe: 6933 1