skol
fortebet

Knowless Butera yahishuye ijambo umwana we amubwira uwo munsi akirirwana ibyishimo bidasanzwe bishobora no gutuma atarya

Yanditswe: Wednesday 08, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ngo umwana we iyo amubwiye ngo ‘Je t’aime’ ngo uwo munsi niyo atarya yirirwana ibyishimo.

Sponsored Ad

Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless ni umuhanzikazi kuri ubu wamaze kurushingana na Clement Ishimwe ndetse banabyaranye umwana witwa Ishimwe Or Butera.

Aganira n’Umuseke Knowless yabajijwe impamvu adakurikiza uyu mwana wabo asubiza ko batarabiteganye ngo kuko hari byinshi agikeneye.

Kuri ubu umwana wabo amaze kuzuza imyaka 2 n’amezi 4

Umwana we ubu ngo aho ageze ni hamwe hashimisha ababyeyi ngo yajyaga yibaza niba azavuga ariko ubu ngo aravuga bikamushimisha.

Ati “ Or wanjye rwose ubu yarakuze peee ibintu byose akora biranshimisha bitewe na Etape agenda ageraho najyaga nibaza nti ubuse azamenya kumpamagara cyangwa kugenda gusa ubu arirukanka nanjye akansiga.”

Ngo ikintu umwana wa Knowless akora kikamushimisha cyane ni iyo amubwiye ngo “Je t’aime” (ndagukunda) ngo uwo munsi niyo atarya yirirwana ibyishimo.

Umwana we kandi ngo uko akubagana ni nako yitonda.

Knowless ngo ntaramenya impano y’umwana we gusa ngo yifuza ko yazamuhesha ishema nk’umubyeyi we kandi bikazaba n’amahitamo yo gukora icyo akunda nawe akazabimufashamo nk’umubyeyi.

Ibitekerezo

  • Iyo utwereka n uwo mwana nibwo wari kuba ufite inkuru yuzuye ubu rwose uvuze ibijya gusa n ubusa

    nanjye ndumva ntacyo avuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa